RFL
Kigali

Ntabwo turi inshuti, ariko nta n’ubwo turi abanzi: Judithe avuga kuri Parfine byavuzwe ko yamutandukanyije na Safi-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/11/2020 13:52
0


Judithe Niyonizera umaze igihe ari mu Rwanda mu bikorwa byo gukina filime, yatangaje ko atavuga ko ari inshuti ya Parfine Umutesi byavuzwe ko yabaye intandaro yo gutandukana kwe na Safi Madiba, ariko kandi ngo si abanzi bo guterana amacupa n’amabuye.



Ku wa 30 Mata 2020, INYARWANDA yasohoye inkuru ifite umutwe ugira uti “Aho yanyuze ntihaca urwango! Safi Madiba ashobora gusiga Judithe agasanga Parfine wamwandagaje.”

Iyi nkuru yavugaga ko Safi Madiba na Parfine bameranye neza ndetse nk’uko bigaragazwa n’ibiganiro bagirana kuri WhatsApp [INYARWANDA ibifitiye gihamya], aba bombi bari mu munyenga w’urukundo.

Muri ibyo biganiro hari aho Parfine yagaragaye abwira Safi ati “Sha ni ukuri Safi unyizere, gusa nawe niba unkunda by’ukuri Imana izadufasha twongere twishimane”. Hari ahandi Parfine agaragara avuga ngo “Fata ibihe urimo nk’igifungo ariko kizakugeza ku byiza byose wifuje mu buzima bwawe”.

Uyu musore nawe hari aho amusubiza ati “Birumvikana. Ariko nanjye ndi indwanyi.” Bivugwa ko umubano w’aba bombi uganisha ku kuba Safi Madiba ateganya gusanga Parfine bakibanira mu Burayi ataye umugore we Judithe bashakanye byemewe n’amategeko.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, kuri uyu wa Mbere tariki 09 Ugushyingo 2020, cyamurikiwemo filime ‘Za Nduru’, Judithe Niyonizera yatangaje ko ibyavuzwe ko Parfine ari we wabaye intandaro yo gutandukana na Safi Madiba, atari ukuri, kandi ko bitazambije umubano wabo.

Yavuze ko umubano we n’uyu mugore w’umunyamafaranga, atavuga ko uhagaze neza. Ati “Oya! Ntabwo ari byo. Nta hantu bihuriye n’iyi filime (Za Nduru). Nabwo ari byo rwose, ntabwo namurakariye. No mu buzima busanzwe nta muntu njya ndakarira. Ntabwo turi inshuti, ariko na n’ubwo turi n’abanzi.”

Muri iki kiganiro Judithe yirinze kuvuga byinshi ku rugo rwe na Safi Madiba, avuga ko yiteguye kuzabivugaho mu gihe kiri imbere. Uyu mugore ntiyerura neza niba yaramaze gutandukana na Safi Madiba, gusa avuga ko ‘ndacyambaye impeta.’

Ku wa 20 Kanama 2020, ni bwo Safi Madiba yahaye ikiganiro cyihariye INYARWANDA, atangaza ko amezi atanu yari yirenze atandukanye na Judithe Niyonizera. Avuga ko hari ibyo batumvikanyeho.


Judithe yatangaje ko acyambaye impeta y'urukundo yambitswe n'umuhanzi Safi Madiba, yirinda kuvuga byinshi ku iherezo ry'urukundo rwabo


Judithe yavuze ko atavuga ko ari inshuti ya Umutesi Parfine ariko kandi ngo si abanzi

Judithe Niyonizera yatangaje ko atambitswe impeta y'urukundo n'undi mugabo, ahubwo ko ari amwe mu mafoto agaragara muri filime ye 'Za Nduru'

REBA HANO JUDITHE AVUGA KURI PARFINE NA SAFI MADIBA


REBA HANO TRAILER YA FILIME 'ZA NDURU' YA JUDITHE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND