RFL
Kigali

Rayon Sports yasinyishije rutahizamu w’Umunya-Nigeria bishyira iherezo ku igurwa rya Moussa Camara

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:9/11/2020 13:08
2


Nyuma yuko rutahizamu ukomoka muri Mali, Moussa Camara akomeje kugora Rayon Sports yari yifuje ko yayigarukamo, byarangiye imukuyeho amaboko, isinyisha Umunya-Nigeria Sunday Oni Jimoh, wakiniraga Abia Warriors yo mu Cyiciro cya Mbere muri icyo gihugu nk'umusimbura we.



Hashize igihe kitari gito Abafana ba Rayon Sports bategereje Moussa Camara wagize ibihe byiza muri Rayon Sports igihe ayiherukamo, aho byatangajwe ko yagiye ahinduranya amatike y'indege inshuro nyinshi.

Amakuru Inyarwanda yamenye ni uko, ubuyobozi bwa Rayon Sports butumvikanye na Camara ku mafaranga, aho uyu mukinnyi yifuzaga ko yabanza agahabwa amafaranga yose bumvikanye akabona kuza kubakinira, mu gihe ubuyobozi bwa Rayon Sports bwashakaga kumuha macye muyo bavuganye, andi akazayahabwa ari mu Rwanda ariko arabyanga.

Nyuma yuko ubwumvikane bubaye bucye hagati ya Rayon Sports na Moussa Camara, iyi kipe yahise ishaka undi mukinnyi wo kumusimbura nawe uturutse muri Afurika y'Uburengerazuba.

Ibinyujije ku rukuta rwa Twitter, Rayon Sports yemeje ko yamaze gusinyisha rutahizamu ukomoka muri Nigeria witwa Sunday Oni Jimoh.

Yagize iti" “Rayon Sports yishimiye gutangaza ko yasinyishije umukinnyi w’Umunya-Nigeria wabigize umwuga, Sunday Oni Jimoh, wakiniye Ifeanyi Ubah na Abia Warriors. Yasinye imyaka ibiri mu ikipe yambara ubururu n’umweru. Ni we watsindiye Abia Warriors ibitego byinshi mu mwaka ushize w’imikino”.

Oni Jimoh yakiniye Abia Warriors kuva muri Gashyantare 2018, ni nyuma y’uko yari amaze gutandukana na FC Ifeanyi Ubah yakiniraga.

Jimoh abaye umukinnyi wa kabiri mushya usinyishijwe na Komite Nyobozi nshya ya Rayon Sports nyuma y’Umunya-Côte d’Ivoire, Jean Vital Ourega watiwe muri TP Mazembe.

Uyu mukinnyi ategerejwe i Kigali mu minsi ya vuba, aho azaba aje gushyira umukono ku masezerano y'imyaka ibiri muri Rayon Sports, akaba azahita atangira imyitozo yitegura umwaka utaha w'imikino uzatangira tariki ya 04 Ukuboza 2020.

Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije rutahizamu Sunday Jimoh ukubutse muri Nigeria

Sunday Jimoh yemeye kuzakinira rayon Sports mu mwaka utaha w'imikino

Camara wari utegerejwe muri Rayon Sports ntazayikinira nyuma yo kutumvikana n'ubuyobozi bw'iyi kipe





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nyanjayamahoro3 years ago
    twishimiye,umu kinnyi,wacukd, gikundiro,ibaye gikundiro,kabisa tuyirinyuma kuko,iryavu,zweriratashye
  • M clever3 years ago
    Tubarinyuma





Inyarwanda BACKGROUND