RFL
Kigali

Amavubi yerekeje muri Cape Vert gushaka intsinzi ya mbere mu rugendo rugana muri CAN 2021 - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:9/11/2020 11:21
0


Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 09 Ugushyingo 2020, ikipe y'igihugu Amavubi yahagurutse ku kibuga mpuzamahanga cy'indege cya Kanombe, aho yerekeje muri Cape Vert gukina umukino wa gatatu mu gushaka itike y'igikombe cya Afurika CAN 2021, izabera muri Cameroun mu 2022.



Amavubi yahagurutse n'indege yihariye (Private Jet) iza kubageza i praia muri Cape Vert babanje guca i Porto-Novo muri Benin.

Biteganyijwe ko, ikipe y’igihugu ibanza guca mu gihugu cya Benin aho iri bukoreshe amasaha ane kuva i Kigali kugerayo, indege ikaza kubanza gufata andi mavuta, ubundi bagahita bahaguruka berekeza muri Cape Verde, naho bakaza gukoresha amasaha ane.

Umukino ubanza wa Cape Vert n'u Rwanda uteganyijwe kuwa kane tariki ya 12 Ugushyingo 2020, aho Amavubi azahita agaruka mu Rwanda gutegura undi mukino wo kwishyura uteganyijwe kuzakinwa tariki ya 17 Ugushyingo 2020.

Abakinnyi 23, Abatoza ndetse n'abaherekeje ikipe y'igihugu ndetse n'abanyamakuru b'imikino batandukanye nibo bahagurutse mu Rwanda berekeza muri Cape Vert.

Abakinnyi 23 bazifashishwa ku mukino wa Cape Vert:

Mu Izamu: Yves Kimenyi (Kiyovu), Olivier Kwizera (Rayon), Eric Ndayishimiye (AS Kigali)

Mu Bwugarizi: Thierry Manzi (APR), Abdul Rwatubyaye (Switchbacks, USA), Fitina Ombolenga (APR), Emmanuel Imanishimwe (APR), Eric Rutanga (Police), Ange Mutsinzi (APR), Aimable Nsabimana (Police) na Hervé Rugwiro (Rayon)

Mu kibuga Hagati: Djihad Bizimana (Beveren, Belgium), Yannick Mukunzi (Sandvikens, Sweden), Haruna Niyonzima (Yanga, Tanzania), Kevin Muhire (El Gaish, Misiri), Ally Niyonzima (Azam, Tanzania), Dominique-Savio Nshuti (Police), Djabel Manishimwe (APR) na Steve Rubanguka (Karaiskakis, Greece)

Mu Busatirizi: Meddie Kagere (Simba, Tanzania), Jacques Tuyisenge (APR), Muhadjiri Hakizimana (AS Kigali) na Osée Iyabivuze (Police)

Amavubi yerekeje muri Cape Vert gusha amanota atatu ya mbere mu itsinda


Kapiteni w'Amavubi Haruna Niyonzima yajyanye n'abandi muri Cape Vert

Abakinnyi bicaye mu ndege yihariye igiye kubajyana i Praia

Abanyamakuru b'imikino baherekeje ikipe y'igihugu

Abakinnyi 23 bazifashishwa ku mukino wa Cape Vert





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND