RFL
Kigali

Rurageretse hagati y'Abongerezakazi babiri bapfa Davido

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:9/11/2020 10:48
1


Uhereye kuwa Gatandatu kugeza ubu abanyamideli babiri bakomoka mu gihugu cy’ubwongereza bari guterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga bapfa umuhanzi Davido.



Uyu muhanzi Davido ukomoka mu gihugu cya Nigeria wamenyekenye mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo Aye, Gobe, If, Fall, Blow my mind yafatanije na Chris Brown ndetse n’izindi nyinshi zitandukanye.

Izina rye rikaba ryagarutsweho cyane mu ntambara y’amagambo hagati yabanyamideli babiri bakomoka mu Bwongereza ari bo Kenza na Eva.aba bakobwa bombi bakaba bashyamiranye bapfa uyu muhanzi Davido.

Aba bakobwa bari basanzwe ari inshuti magara ariko byahindutse ubwo Kenza yavuze ibyabaye hagati ya Davido na Eva. Akoresheje Twitter, Kenza yavuze ko Davido yajyanye na Eva mu gihugu cy’u Bugiliki kwishimishirizayo.

Yakomeje avugako Davido akimara gutumira Eva amusaba ko bajyana, Eva nawe yahise abwira mushuti we Kenza ko yamuherekeza. Kenza yavuze ko yagiye mu Bugiliki aherekeje inshuti ye Eva gusa akaza gutungurwa nibyo yahaboneye.

Nk'uko Kenza yakomeje kubivuga, ngo yatangajwe no kubona mugenzi we Eva akorana ibikorwa by’urukundo na Davido kandi yari azi ko abo bombi ari inshuti zisanzwe. Yasoje anenga Eva kuba yararyamanye na Davido ubwo umugore we Chioma yari atwite.

Ntibyatinze Eva nawe asubiza Kenza abicishije kuri twitter maze avuga ko impamvu Kenza yamuvuyemo akamena amabanga ye na Davido ari uko yamufuhiye. Yatangaje ko icyababaje mugenzi we Kenza kikanamutera guhishura umubano w’ibanga afitanye na Davido ari uko uyu muhanzi atakunze Kenza agahitamo we.

Ubusanzwe aba bakobwa bombi Eva na Kenza basanzwe ari inshuti magara zakadasohoka, yaba ari amafoto bashyira ku mbuga nkoranyambaga usanga baba bari kumwe. Umuhanzi Davido kugeza ubu ntacyo arabivugaho.


Kenza na Eva rurageretse bapfa Davido






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Eng. R. Theogene3 years ago
    Ariko nawe munyamakuru rwose uradusekeje uko kuntu ishoje inkuru uvugako Davido ntacyo arabivugaho!!, ubundi se umuntu wavuwemo na ba nyir'uguhejetwa ko aheheta urumva yatangaza iki!!! Nakomeze yinumire!!.





Inyarwanda BACKGROUND