Esma Platnumz umuvandimwe w’umuhanzi Diamond Platnumz abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yabwiye abakunzi be ko yatandukanye n’umugabo we Msizwa Maulid nyuma y’amezi 3 gusa barushinze.
Kuri uyu wa Kane nibwo Esma Platnumz yatangaje aya
makuru mu kiganiro yagiranye n’abakunzi be ku rukuta rwe rwa Instagram ubwo bamubazaga
ibibazo bitandukanye ku buzima bwe. Umwe mu bakunzi be ntabwo yaciye ku ruhande
yahise arasa ku ngingo niko kumubaza niba akiri kumwe n’umugabo we, mu
kumusubiza yamubwiye ko ubu nta mugabo afite.
Esma na Msizwa batandukanye nyuma y'amezi 3 barushinze
Esma yavuze ko yatandukanye n’uyu wahoze ari mugabo we
Msizwa kubera ko yitwazaga ubwamamare bwe [ubwamamare bw’umugore] bityo
akavugana n’abagore batandukanye ku rukuta rwe rwa Instagram.
Uyu mugore yavuze ko umubano n’umugabo we Msizwa utari
mwiza. Yakomeje avuga ko ubwo uwahoze ari umugabo we [Petit Man Wakuache] yavuganaga
n’abandi bagore ku mbuga nkoranyambaga atabigiragaho ikibazo kubera ko nawe
yari icyamamare, bityo ubucuti bagiranaga nta kibazo cyari kirimo.
Esma Platnumz na Msizwa Maulid basezeranye kubana akaramata kuwa 30 Nyakanga 2020. Uyu mugore w’abana 2 yarushinze na Msizwa, agiye kuba umugore wa gatatu.
Uhereye ibumoso (Zuchu, Esma Platnumz, Mama dangote na Diamond Platnumz)
Ubwo yabazwaga kuba agiye kuba umugore wa gatatu mu
kwisobanura yavuze ko yahisemo gushakana n’umugabo ufite abandi bagore, kubera
ko yashakaga kwiga isomo ndetse ko mu buzima iyo ushaka kwiga isomo, uba ugoma
kwitangaho igitambo wowe ubwawe.
Src: The Standard & NAIROBI WIRE
TANGA IGITECYEREZO