RFL
Kigali

Esma Platnumz mushiki wa Diamond Platnumz yatangaje ko yatandukanye n’umugabo we nyuma y’amezi 3 barushinze

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:7/11/2020 9:45
0


Esma Platnumz umuvandimwe w’umuhanzi Diamond Platnumz abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yabwiye abakunzi be ko yatandukanye n’umugabo we Msizwa Maulid nyuma y’amezi 3 gusa barushinze.



Kuri uyu wa Kane nibwo Esma Platnumz yatangaje aya makuru mu kiganiro yagiranye n’abakunzi be ku rukuta rwe rwa Instagram ubwo bamubazaga ibibazo bitandukanye ku buzima bwe. Umwe mu bakunzi be ntabwo yaciye ku ruhande yahise arasa ku ngingo niko kumubaza niba akiri kumwe n’umugabo we, mu kumusubiza yamubwiye ko ubu nta mugabo afite.

Esma & Msizwa
Esma & Msizwa

Esma na Msizwa batandukanye nyuma y'amezi 3 barushinze

Esma yavuze ko yatandukanye n’uyu wahoze ari mugabo we Msizwa kubera ko yitwazaga ubwamamare bwe [ubwamamare bw’umugore] bityo akavugana n’abagore batandukanye ku rukuta rwe rwa Instagram.

Uyu mugore yavuze ko umubano n’umugabo we Msizwa utari mwiza. Yakomeje avuga ko ubwo uwahoze ari umugabo we [Petit Man Wakuache] yavuganaga n’abandi bagore ku mbuga nkoranyambaga atabigiragaho ikibazo kubera ko nawe yari icyamamare, bityo ubucuti bagiranaga nta kibazo cyari kirimo.

Esma Platnumz na Msizwa Maulid basezeranye kubana akaramata kuwa 30 Nyakanga 2020. Uyu mugore w’abana 2 yarushinze na Msizwa, agiye kuba umugore wa gatatu.

Esma & Msizwa
Esma & Msizwa
Esma

Uhereye ibumoso (Zuchu, Esma Platnumz, Mama dangote na Diamond Platnumz) 

Ubwo yabazwaga kuba agiye kuba umugore wa gatatu mu kwisobanura yavuze ko yahisemo gushakana n’umugabo ufite abandi bagore, kubera ko yashakaga kwiga isomo ndetse ko mu buzima iyo ushaka kwiga isomo, uba ugoma kwitangaho igitambo wowe ubwawe.

 

Src: The Standard & NAIROBI WIRE

    





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND