RFL
Kigali

Nasanze ikibanza muri Tanzaniya ntakigondera ndigarukira! Bruce Melody wakomoje ku gukorana indirimbo na Diamond

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:6/11/2020 20:20
0


Mu cyumweru gishize Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melody yagiriye uruzinduko mu gihugu cya Tanzaniya aho yari yagiye muri gahunda ze. Mu kiganiro kihariye yagiranye na Isibo Tv yasobanuye ko yasanze ubutaka muri Tanzaniya buhenze ku buryo atabwigondera gusa yari yanagiye gufata amashusho ya 'Abu Dhabi' izasohoka mu byumweru bibiri biri imbere.



Bruce Melody ni umwe mu bahanzi baharawe muri iyi minsi aho bigoye kuba wasanga indirimbo zikunzwe zikinwa mu bitangazamakuru ukaburamo iyo yaririmbyemo cyangwa se iye ubwe. Urugero mu ndirimbo 10 zarebwe cyane mu mezi 10 ashize afitemo indirimbo ye bwiye ndetse n'indi yakoranye n'undi muhanzi (Collabo) ari we Mr. Kagame. Amasezerano menshi asinywa n’ibigo byamamaza hano mu Rwanda, Bruce Melody aba afitemo ukuboko. 

Ubwo yerekezaga muri Tanzania hacaracaye impuha zivuga ko yaba agiye gukorana indirimbo na Diamond Plutnumz ibintu bisa nk'ibyananiranye ku bahanzi bo mu Rwanda. Yagize ati: ”Gukorana na we si cyo cyari cyanjyanye ariko buriya igihe nikigera no gukorana indirimbo bizashoboka kuko umuziki wacu umaze gutera imbere kandi ibyakozwe ni byo byinshi”. 

Papa Cyangwe aherutse kumuvuga mu ndirimbo ko yayobotse gakondo, kuri iyi ngingo Bruce Melody yasobanuye ko na we ari Papa Cyangwe ariko yari kubikora kuko byari bikwiriye. Ati: ”Urabona iyo umuntu agiye gutera umugozi ngo awuzamukireho awunaga ku giti gihamye rero Papa cyangwa ni umuhanga cyane”. Bruce ku ndirimbo 'Imbeba' ya Papa cyangwe asobanura ko akibona integuza yayo yabanje gutekereza ibindi ariko aza gutungurwa no gusanga ibyo yaririmbye bihabanye n’ibyo Melody yari yaketse. 

Ku bibaza niba koko agiye kuririmba Gakondo, Melody yasobanuye ko atazi gakondo icyo ari cyo kuko gakondo ari inkomoko kandi we akora umuziki ufite inkomoko ya Kinyafurika. Indirimbo yagiye gufatira amashusho muri Tanzania yasobanuye ko izasohoka mu byumweru bibiri biri imbere.

Ku ngingo y'uko abayobozi basigaye bafata umwanya bakavuga ku bahanzi nyarwanda we abona atari ikibazo ahubwo ari intambwe nziza. Ati: ”Mu minsi yatambutse wasangaga abayobozi batanazi ko turiho mbese twari abantu badafite agaciro ariko ubu usanga batuganiraho, ni ibintu byo kwishimira kuko hari aho umuziki wacu uba ugeze”. Gusa Bruce Melody asobanura ko kuba bagirwa inama ari ibintu byiza n'ubwo byaba hari abo bibangamira.


Bruce Melody yavuze ko igihe nikigera azakorana indirimbo na Diamond






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND