RFL
Kigali

Sudani y'Epfo: Abapolisi b'u Rwanda barenga 230 bari mu butumwa bw'amahoro bambitswe imidali y'ishimwe

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/11/2020 11:52
0


Kuri uyu wa Kane tariki ya 05 Ugushyingo abapolisi b'u Rwanda 237 bari mu butumwa bw 'umuryango w'abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y'Epfo(UNMISS) bambitswe imidali y'ishimwe.



Uyu muhango wayobowe n'uhagarariye umuyobozi w'abapolisi bari mu butumwa bw'umuryango bwo kurinda amahoro muri iki gihugu mu Ntara ya Upper Nile ariwe Enos Chuma. Hari kandi abayobozi muri Leta ya Sudani y'Epfo, abakozi b'umuryango w'abibumbye ,abahagarariye Polisi ya Sudani y'Epfo n'abahagarariye impunzi zakuwe mu byazo n'intambara ubu bakaba barinzwe n'intumwa z'umuryango w'abibumbye.

Abapolisi b'u Rwanda bambitswe imidali (RWAFPU-1) ni ababa mu ntara ya Upper Nile kuva mu Ukuboza umwaka ushize wa 2019 aho bafite inshingano zo kurinda abasivili bari mu nkambi bakuwe mu byabo n'intambara, kurinda abakozi b'umuryango w'abibumbye no gutanga ubundi bufasha bugenerwa ikiremwamuntu.

Mu ijambo rya Chuma yagaragaje ko yishimiye imirimo yakozwe n'abapolisi bambitswe imidali,aho barangwa n'umurava mu guharanira amahoro i Malakal by'umwihariko muri ibi bihe byaranzwe n'icyorezo cya COVID-19.Yavuze ko u Rwanda rwagiriye icyizere abo bapolisi nabo bakoresha neza icyo cyizere bahirimbanira amahoro banakemura ibibazo kandi mu buryo bwa kinyamwuga.

Yagize ati "Uyu munsi ni umwe mu minsi yihariye yo gushimira uruhare rw'abapolisi b'u Rwanda ku bikorwa bakora mu butumwa bw 'umuryango w'abibumbye mu kubungabunga amahoro muri iki gihugu. Turanishimira uruhare rwanyu mu nshingano zanyu i Malakal."

Chuma yashimye uruhare rw'abapolisi b'u Rwanda mu gushyira mu bikorwa inshingano zo kurinda abasivili i Malakal, aho bakoraga amarondo mu nkambi ku manywa na nijoro. Yavuze ko babaye inkingi ya mwamba n'isura nziza mu bapolisi b'umuryango w'abibumbye i Malakal.

Chuma yakomeje ashimira abapolisi bambitswe imidali kubera ubunyangamugayo bwabo, umurava n'ubunyamwuga bibaranga mu kazi bakora cyane cyane mu guharanira umutekano n'ibindi bintu bikenerwa n'abantu bari mu nkambi z'impunzi.

Yagize ati "Mwubahiriza indangagaciro n'amabwiriza by'umuryango w'abibumbye. Kuva mwagera ino ntimwigeze mugaragara mu byaha by'ubusambanyi n'irindi hohotera, mwakomeje indangagaciro zanyu. Ndabashimira imirimimo itangaje mukora kandi muyikora kinyamwuga kandi turishimira serivisi muha abaturage ba Sudani y'Epfo. Iyi midali muhawe n'umuryango w'abibumbye ni ishimwe ryo gukora cyane bibaranga no kwitanga mutizigama muharanira amahoro."

Yakomeje ashimira abapolisikazi b'u Rwanda uburyo bafatanya n'abagabo mu bikorwa byose bakora.

Yagize ati "Bitera umurava buri gihe kubona abagore n'abagabo bafatanya amanywa n'amajoro bari ku marondo ndetse no kurinda abantu. Mu bikorwa mukora nta vangura mugira, murangwa n'uburinganire kandi abagore nabo bagaragaza ko bashoboye. Ibi kandi bigaragaza uko ubuyobozi bw'igihugu cyanyu buteza imbere ihame ry'uburinganire mu nzego zose."

Muri uyu muhango wo gutanga imidali habaye umwanya wo kwibuka nyakwigendera Police Constable(PC) Enid Mbabazi witabye Imana muri Kamena uyu mwaka ubwo yari mu butumwa bw'amahoro muri iki gihugu cya Sudani y'Epfo azize icyorezo cya COVID-19.

Umuyobozi w'itsinda ry'abapolisi bambitswe imidali, Chief Superintendent of Police (CSP) Fabian Musinguzi yavuze ko nyakwigendera Mbabazi atazigera ava mu mitima yabo.

CSP Musinguzi yakomeje avuga ko akazi bagakora neza ariko bahahuriye n'ibihe batari biteze birimo COVID-19. Yongeyeho ko mu byo bakoraga byose bakoranye bya hafi n'izindi nzego z'umutekano mu rwego rwo kugeza ituze mu baturage.

Yagize ati "Nubwo twahuye n'imbogamizi tukigera hano zirimo icyorezo cya COVID-19, imiterere y'ibihe by'inaha ndetse n'ururimi ruhakoreshwa twakoze uko dushoboye turinda abaturage bakuwe mu byabo n'intambara, turinda abakozi b'umuryango w'abibumbye ndetse n'abandi bayobozi bo muri iki gihugu. "

CSP Musinguzi yashimiye ubuyobozi bw'intumwa z'umuryango w'abibumbye, Leta ya Sudani y'Epfo ndetse n'abaturage b'iki gihugu uburyo bafatanyije bakaborohereza gusohoza ishingano.

Src: Police.gov.rw






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND