RFL
Kigali

Amagaju FC yahagaritse imyitozo nyuma y'uko abakinnyi 11 basanzwemo Coronavirus

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:6/11/2020 10:27
0

Ubuyobozi bw'ikipe ya Amagaju bwatangaje ko mu barwayi bashya 12 banduye Coronavirus bagaragaye mu karere ka Nyamagabe ku wa kane tariki ya 05 Ugushyingo 2020, 11 muri bo ari abakinnyi b'Amagaju yiteguraga imikino ya kamarampaka (Playoffs) igomba kugaragaza amakipe abiri azazamuka mu cyiciro cya mbere, byatumye ihita ihagarika imyitozo.



Mu itangazo rya Minisiteri y’ubuzima ryaraye risohotse kuri uyu wa Kane tariki ya 05 Ugushyingo 2020, rigaragaramo abanduye Coronavirus 12 bo mu karere ka Nyamagabe, aho muri abo 11 ari abakinnyi b’ikipe y’Amagaju nk'uko amakuru agera ku InyaRwanda.com abivuga.

Aganira na Inyarwanda, Umunyamabanga w'ikipe y'Amagaju, Hagenimana Martin, yatangaje ko ikipe yahise ihagarika imyozo ikaba igomba kwicarana na FERWAFA hagafatwa umwanzuro ku mikino ya Kamarampaka.

Yagize ati"Nibyo koko Abakinnyi 11 b'Amagaju basanzwemo Coronavirus, magingo aya ntabwo twakomeza imyitozo, tugiye kwicarana na FERWAFA tuganire ku mikino ya kamarampaka yari idutegereje, turebe n'umubare w'Abakinnyi dufite niba twakina, ubundi dufate umwanzuro".

Aba bakinnyi banduye mu gihe habura iminsi mike ngo imikino ya kamarampaka (playoff) y’icyiciro cya kabiri izemeza amakipe abiri agomba kuzamuka mu cyiciro cya mbere mu mwaka utaha w'imikino wa 2020/21 itangire.

Amagaju ni imwe mu makipe umunani ari guhatanira itike yo kugaruka mu cyiciro cya mbere, iyi mikino biteganyijwe ko izakinwa hagati ya tariki 13-21 Ugushyingo 2020.

Kwandura kw'abakinnyi 11 b'Amagaju byatumye imyitozo y'iyi kipe ihita ihagarara. Ku wa 11 Ukwakira nibwo abakinnyi n’abakozi 30 b’Amagaju FC bapimwe COVID-19 mu gikorwa cyabereye i Nyamagabe, aho ntabwandu bw'iki cyorezo basanganwe.

Amagaju yaherukaga gupimisha abakinnyi n'Abakozi babo aho nta numwe wari wigeze agaragaza ubwandu

Amagaju yahise ahagarika imyitozo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND