RFL
Kigali

Ageze aharindimuka! Diamond Plutnumz abafana bamuteye amabuye n'amacupa muri Malawi-VIDEO

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:4/11/2020 20:22
1


Livingston Beach Sand Festival yabereye muri Malawi ku ya 1 Ugushyingo 2020 ku mucanga, abakunzi b’umuziki barenga 7,000 bitabiriye bari bishyuye 50$ ntibashimishijwe n’imiririmbire ya Diamond Plutnumz bitewe no gukora playback nyamara bishyuye akayabo. Bahisemo kumutera amabuye n’amacupa birimo ubusa.



Mu Kinyarwanda baca umugani ngo aho wambariye inkindi ntuhambarira inconcera. Mu 2016 Diamond Plutnumz yakoreye igitaramo cy’amateka mu mujyi wa Lilongwe ndetse anashimangira ko ari umuhanzi w’igihangange ku mugabane wa Afurika. Urugiye kera ruhinyuza intwari mu ntangirio z’uku kwezi muri Festival yitwa Livingston Beach yabaye ku nshuro ya 10, Diamond aho gutanga ibyishimo yari ategerejweho yabeshye abafana aririmba akoresheje Cds ibizwi nka Playback.

Muri iki kiragano turimo biragoye ko umukunzi w’umuziki yakwishyura akayabo k’amadolali 50 bikarangira abihiwe n’umuziki. Abafana bahisemo kumutera amabuye, imicanga n’amacupa bitewe n’uko yari yababihirije. Diamond wari witeze ko igikundiro afite yakitwaza no muri Malawi yaratunguwe.

Urubuga rwitwa ghafla.com rwanditse ko Diamond Platinumz iminota itanu yari ihagije kuba abafana bamaze kumurambirwa ku rubyiniro kuko yarimo abapfunyikira amazi. Ikipe ya WCF imaze kubona ko byakomeye bivugawa ko bashatse kumuhungisha ngo ajye kwihisha bitewe n'uko yari atangiye guterwa amabuye, imicanga n’amacupa ndetse no kumuvugiriza induru (booing).

Diamond amaze kubona 'Video' zicaracara ku mbuga nkoranyambaga z’igihe yaterwaga amabuye yabyibajijeho cyane dore ko bishoboka ko ari ubwa mbere yaba yarinubiwe bikomeye ku rubyiniro. Gusa tubibutse ko mu ndirimbo Mediocre iheruka ya Alikiba yamwibasiye amubwira ko ajya kuririmba hanze akanengwa ariko agataha yitaka.

Diamond yicujije icyamuteye kuririmba playback kandi yarishuwe amafaranga menshi na we asanga bitari bikwiriye. Hari bamwe mu batanze ibitekerezo bavuga ko iyo haza Harmonize ari bwo bari kuryoherwa. Hari uwitwa Rebecca Irenge Gabriella wikomye Diamond Plutnumz amubwira ko urugendo rwa Muzika ruri kugenda rugana ku iherezo. Hari n’abandi bavuze ko Diamond abajijisha akabyina cyane ariko atazi kuririmba.

Reba hano video Diamond ari guterwa amacupa


Master KG ni we wemeje abitabiriye iyi Festival

Muri icyo gitaramo cyanaririmbyemo Master KG wamamaye mu ndirimbo 'Jerusalema' iri mu zakunzwe kuri You Tube ubwo isi yari muri 'Guma mu rugo', yabaye umuhanzi w’umunsi. Festival yatangiye kuri 30 Ukwakira irangira ku ya 2 Ugushyingo 2020, Master KG akaba yarahaserukanye umucyo. Uburyo yaririmbye ndetse no kwitwara neza ku rubyiniro byamuzamuriye igikundiro muri icyo gihugu. Nk'ubu hari umuhanzi witwa Vee Mampeezy wamupostinze ku mbuga nkoranyambaga avuga ko ari umwicanyi bivuze 'umuntu urenze'.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • akeza3 years ago
    Nice komerezaho





Inyarwanda BACKGROUND