Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, kuwa Mbere w’iki cyumweru umuhanzi Harmonize yifurije isabukuru nziza umugore we Sarah Michelloti, amushimira kuba bamaranye imyaka 4 yose, gusa abakunzi b’uyu muhanzi batunguwe no kubona Sarah atagaragara nk’utwite nk'uko Harmonize aherutse kubivuga.
Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, Rajabu
Abdul Kahali uzwi nka Harmonize nk’izina ry’ubuhanzi yabuherekesheje ifoto y’umugore
we Sarah Michelloti ari mu mwambaro udoze mu gitenge. Yamushimiye kuba bamaranye
imyaka 4 babana ndetse amwifuriza ishya n’ihirwe mu byo arota kugeraho mu buzima.
Harmonize n'umugore we Sarah Michelotti
Harmonize ukunda kwiyita Konde Boy yagize ati:”Warakoze...Mwamikazi
ku bw’imyaka 4, Imana iguhe umugisha. Wishimire umunsi wawe. Ndakwifuriza ishya
n’ihirwe ku nzozi zawe wifuza kugeraho.” Nyuma y’ubu butumwa Sarah nawe yahise
umusubiza amubwira ko nawe amwifuriza ibyiza ndetse amushimira ku bw’ubutumwa
yamugeneye ku isabukuru ye.
Nyuma y’ubu butumwa, abakunzi b’uyu muhanzi batunguwe
n’uko uyu mugore yagaragaraga ku ifoto, kuko bari bazi ko atwite yitegura
kubyara nk'uko Harmonize yari aherutse kubabwira ko we n’umugore we bitegura kunguka
umwana.
Ifoto ya Sarah Michelotti Harmonize yasangije abakunzi be
Kuwa 8 Kanama ubwo uyu muhanzi yari ku rubyiniriro mu
mujyi wa Dodoma muri Tanzaniya yatunguye abakunzi be ababwira ko ari hafi kuba
umubyeyi. Ubwo yari ku rubyiniriro yagize ati: ”Bidatinze magingo aya,
turitegura kunguka umwana kubera ko Sarah atwite ubu tubivuga.” Iyi nkuru
yashimishije cyane abakunzi be bari muri Jamhuri Stadium.
Src: Tuko
TANGA IGITECYEREZO