RFL
Kigali

Umukino w'u Rwanda na Cape Vert wongeye guhindurirwa igihe uzabera

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:3/11/2020 11:46
0


Ku nshuro ya kabiri umukino ubanza uzahuza u Rwanda na Cape Vert uzabera i Praia, wahinduriwe igihe uzabera, aho wavanwe ku i tariki ya 11 Ugushyingo 2020, ushyirwa tariki ya 12 Ugushyingo 2020.



Uyu mukino wahinduriwe igihe uzakinirwa kubera ubusabe bwa Cape Vert bitewe n'abakinnyi bakinira ikipe y'igihugu bakina hanze, ku gihe cyemewe n'amategeko bazamara  muri iyi kipe mu mikino yombi bazakina n'u Rwanda.

Nyuma yo gusuzuma ubusabe bwa Cape Vert, CAF yahinduye itariki y'umukino ubanza, ihita inabimenyesha ibihugu byombi.

Umukino ubanza uzahuza u Rwanda na Cape Vert mu gushaka itike y'igikombe cya Afurika CAN 2021, uzabera i Praia muri Cape Vert, wavuye ku itariki ya 11 Ugushyingo 2020, ushyirwa ku itariki ya 12 Ugushyingo 2020.

Uyu mukino uzatangira ku isaha ya saa kumi (16h00) ku isaha ya GMT, bizaba ari saa kumi n'ebyiri (18h00) ku isaha ya Kigali, ukazabera Stadium Estadio Nacional "Blue shark" muri Cape Vert.

Mu mpinduka zaherukaga gukorwa, uyu mukino wari uteganyijwe gukinwa ku itariki ya 13 ugushyingo 2020, wari wimuriwe tariki ya 11 Ugushyingo, ariko ubu wamaze gushyirwa tariki ya 12 Ugushyingo 2020.

Byamaze kwemezwa ko Amavubi azahaguruka mu Rwanda yerekeza muri Cape Vert tariki ya 08 Ugushyingo 2020, tariki ya 12 ikine, bukeye bwaho tariki ya 13 Ugushyingo 2020 igaruke mu Rwanda kwitegura umukino wo kwishyura uzakinwa tariki ya 17 Ugushyingo 2020 i Kigali.

Mu itsinda F u Rwanda ruherereyemo ruri ku mwanya wa nyuma n'ubusa bw'amanota, nyuma yo gutsindwa imikino yombi ibiri ya mbere yo mu itsinda harimo uwo batsinzwe na Camweroun i Kigali ndetse na Mozambique i Maputo.

Abakinnyi b'ikipe y'igihugu Amavubi bakomeje imyitozo bitegura umukino wa Cape Vert





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND