RFL
Kigali

True Vine Ministry ya ADEPR Ruyenzi yasohoye indirimbo nshya 'Iyerekwa' banatangaza intumbero bafite-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/11/2020 13:37
0


True Vine Ministry ikorera umurimo w'Imana muri ADEPR Ruyenzi yasohoye indirimbo nshya 'Iyerekwa' yagiye hanze iri kumwe n'amashusho yayo. Iri tsinda ryavutse mu mwaka wa 2020, rihagurukanye imbaraga nyinshi dore ko bamaze gukora indirimbo 6, gusa izo bashyize hanze ni ebyiri.



Tariki 20/1/2020 ni bwo iri tsinda ryabonye izuba. Bukorera umurimo w'Imana muri ADEPR Ruyenzi mu karere Kamonyi mu murenge wa Runda mu kagari ka Muganza. Perezida w'iri tsinda, Rukundo Moise yabwiye Inyarwanda.com ko bafite intumbero yo kwamamaza Yesu mu Rwanda no mu mahanga. Ati "Intumbero yacu ni ukugeza ubutumwa bwiza mu Rwanda hose ndetse no mu mahanga". 

Umwihariko True vine ministry ni uko bose baturuka mu mudugudu umwe wa ADEPR Ruyenzi, kuri ubu bakaba bamaze kugira abanyamuryango 23 barimo abasore n'inkumi, ibisobanuye ko iri tsinda rigizwe ahanini n'urubyiruko. Bamaze gukora indirimbo 6, gusa izo basohoye ni 2 ari zo 'Iyerekwa' ndetse n'indi yitwa 'Kubaha Imana'. Bakorera mu nzu ituganya music ku Ruyenzi muri Amazing records".

Muri iyi ndirimbo nshya 'Iyerekwa' ya True Vine Ministry, aba baririmbyi baririmbamo iyerekwa riteye agahinda Yohana yagize aho yabonye mu Ijuru habura n'umwe ubumbura igitabo. Baririmbamo inkuru nziza y'usa n'uwabambwe ahaguruka asingira igitabo amena ibimenyetsi ibirenze kuri ibyo aranabisobanura. Bati "Wirira Yohana, Yesu aranesheje, araducunguye".

REBA HANO INDIRIMBO 'IYEREKWA' YA TRUE VINE MINISTRY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND