RFL
Kigali

Nyuma y'imyaka 15 Arsenal yabonye Patrick Vieira mushya - Roy Kean

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:2/11/2020 12:51
0


Umunya-Ireland wakiniye ikipe ya Manchester United mu myaka 15 ishize, yashimagije umunya-Ghana ukina mu kibuga hagati muri Arsenal, Thomas Partey, nyuma y'umukino Arsenal yari imaze gutsindamo Manchester United 1-0, avuga ko amubonamo umusimbura mwiza wa Patrick Vieira wanditse amateka akomeye muri iyi kipe.



Kean wakunze cyane guhangana na Vieira mu gihe cyabo, yatangaje ko nyuma y'imyaka 15 Arsenal ibonye umusimbura we, kuko Partey yagaragaje ko ari umuyobozi mwiza mu kibuga hagati. Yagize ati "Nahanganaga na Vieira, ndatekereza ko uyu muhungu afite amahirwe yo kugera ikirenge mu cya Vieira".

Partey yakoze akazi gakomeye cyane kugira ngo Arsenal ikure amanota atatu ku kibuga Old Traford mu mukino yatsinzemo Manchester United igitego 1-0, cyabonetse kuri Penaliti yatewe na Aubameyang.

Muri uyu mukino Partey yateye imiserebeko 8, atanga imipira 53, ahanganira imipira 10 (duels) anatera ishoti rimwe rigana mu izamu.

Partey yageze muri Arsenal avuye muri Atletico Madrid ku munsi wa nyuma wo kugura no kugurisha abakinnyi ku mugabane w'i Burayi muri iyi mpeshyi aguzwe miliyoni 45 z'ama-Euros.

Roy Kean asanga imyitwarire ya Partey mu kibuga, imeze neza nk'iya Patrick Vieira wakoze amateka akomeye muri Arsenal.

Ku kigereranyo cy'amanota yahawe abakinnyi bitewe nuko bitwaye mu kibuga, Partey akaba yahawe 9/10, binamugira umukinnyi witwaye neza muri uyu mukino.

Thomas Partey yafashije Arsenal gutsinda Manchester United 1-0






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND