Nduwimana Jean Paul wiyita izina rya Noopja mu myaka yo hambere yakoze indirimbo iba kimenyabose amasosiyete atandukanye arayikoresha mu kurwanya Sida karahava ariko aza kuburirwa irengero. Ubu yamaze gusobanura icyamuteye kubura mu muziki ariko akagaruka mu yindi sura naho Producer Element ngo nta kintu yari yakora bamwitege mu minsi iri imbere.
Indirimbo
Murabeho ya Noopja yatumye yamamara cyane yagiye hanze mu mwaka wa 2011, ikundwa
cyane n’abiganjemo abakuze kubera ubutumwa bukebura urubyiruko bwo kwirinda
ubusambanyi, banacikwa bagakoresha agakingirizo.
Ubu Nduwimana Jean Paul ntawavuga ko yabuze ubushobozi bwo kongera gukora umuziki dore ko ari we nyiri Studio Country Records iri kubica bigacika muri iyi minsi bitewe n’ubuhanga bwa Producer Element uyibarizwamo. Mu mwaka wa 2013 Noopja yakoze indirimbo ebyiri, imwe yitwa: 'Umusanzu', indi yitwa 'Tera intambwe Rwanda'
Icyo gihe uwavuga ko zitamenyekanye mu Rwanda
ntiyaba ari kure y’ukuri gusa iwabo ku ivuko i Rusizi zaramenyekanye
ziranakoreshwa mu bikorwa bitandukanye bya Leta. Muri iyo myaka Noopja ni we
muhanzi wari ukunzwe mu karere avukamo ariko rero yigeze kuvuga ko mu mwaka wa 2013
agiye kongera agatege agakora umuziki akamenyekana mu gihugu hose.
Ese yarabishoboye?
Noopja
uwavuga ko atasohoje amasezerano yari yarihaye yo kongera kwamamara mu gihugu
hose ntiyaba ari kure y’ukuri. Aganira na Sunday Night ku Isango Star (Tv)
yavuze ko mu buzima ibizazane bitabura.
Yagize ati: ”Usanga umuntu yifuza gukomeza gukora umuziki ariko bikanga
nyamara ku bwe aba afite ibimukoma mu nkokora n'ubwo abakunze umuziki we biba
bifuza gukomeza kumwumva mu ndirimbo nshya kandi ziryoshye”.
Noopja kuri
ubu afite studio ye ikoreramo abahanzi bafite amazina n’abakizamuka,
batunganyirizwa indirimbo na Producer Element. Hari Country Gang avuga ko ari
ikipe ihuriyemo n’abanyamakuru, abahanzi n’abandi bose bamenyekanisha ibikorwa
bya Country record.
Hari abazi ko atakibaho bitewe
n’indirimbo Murabeho
Noopja nyuma yo kumenyekana yaburiwe irengero abantu bakeka ko ibyo yaririmbye byamuteye umwaku. Ariko rero ntaho yagiye arahari ariko ntahari akora umuziki ahubwo ahari ari mu bucuruzi bwawo binyuze muri iyi studio iri gukora indirimbo zikunzwe mu gihugu no hanze yacyo.
Yagize ati: ”Kugenda ni wowe ubwawe ufata umwanzuro wo kugenda, abavuga ko napfuye sinabarenganya kuko ukurikije umurindi nari ndiho utandukanye n’uko byakomeje mu byukuri umuvuduko narimfite muri icyo gihe si wo ngifite ubu biterwa n’impamvu zitandukanye ku ruhande rwange ariko zitumvikana ku bakunzi banjye”.
Noopja avuga
ko inshingano zamubanye nyinshi bityo abura umwanya wo gukomeza gukora umuziki,
icyokora avuga ko umuziki awufite ku mutima ariyo mpamvu yakomeje kurwana
kugirango Country record ikomeze itere imbere.
Noopja watangiranye n’abaproducers
babiri ubu akaba ari kumwe na Element byagenze gute?
Mu 2018 afungura studio ye yatangiranye na Iyzo pro wari ugezweho icyo gihe ndetse na producer Niz Beats ubu inkingi ya mwamba afite anakesha byose muri iyi minsi ni Producer Element. Noopja avuga ko gukorana n’umuntu ufite icyerekezo kigufi bimuvuna ndetse imyitwarire iri mu by’ibanze aheraho.
Duhereye kuri ayo magambo abiri, icyerekezo kigufi n’imyitwarire idahwitse birashoboka ko yaba ariyo yabaye intandaro yo gutandukana n'aba Producer batangiranye, uyu munsi akaba ari gukorana neza na Element.
Producer Elemenet yari akiri muto mu mwuga akora utu 'beats' ariko bigaragara ko afite impano. Noopja asobanura ko uyu musore yari afite impano yo kuririmba ariko atabona ayo amushoramo.
Nduwimana
Jean Paul yabanje kumva injyana zikorwa na Element yumva bitewe n’ubushobozi
buke azikorana bitewe na mashini idashinga, zifite ubuhanga kurusha abafite
ibikoresho bifatika. Noopja aganira na Element yasanze ashaka kuba umuhanzi
kurusha utunganya imiziki. Ati: ”Twaraganiriye numva yifuza kuba umu artiste
ariko ndamubwira nti no production wayishobora. Element yamubwiye ko abonye aho
yihugurira akiga 'software' zabugenewe yabibasha”.
Noopja avuga ko iyo umwana amubwiye ko yashobora ikintu ubusanzwe abiha agaciro cyane
Element yamaze kumvikana na 'boss' we bityo yemera kuva iwabo mu cyaro mu karere ka Karongi ahahoze ari ku Kibuye aza mu Mujyi wa Kigali ariko ataje gutunganya imiziki ahubwo aje guhanga.
Guhemukirwa n’abatunganya indirimbo ze byabaye intandaro ya Noopja kumubwira ko yabyaza indi mpano afite isinziriye
Element
ageze i Kigali, Noopja yamujyanye muri studio yifuzaga ku ba producers bari
inzozi ze ariko gutunganya indirimbo byajemo kidobya ntizaboneka. Ubu buhemu
buramenyerewe ku batunganya indirimbo aho usanga akenshi barindagiza abahanzi
bakizamuka dore ko baba bizeye ko nta ngaruka bizagira nyamara amaherezo hari
igihe bihemukira uwabikoze kurusha uwabikorewe.
Noopja yabwiye Element ati: ”Ariko Eleeeh twa tu beats ujya ukora ubihaye umwanya mu gihe gito aba badusuzugura ntabwo twabihimuraho?”. Noopja yakomeje abwira Element ko amakosa aba producers bakorera abahanzi yamubera isomo akazayakosora. Robinson Fred Mugisha yirinda kuvuga abamuhemukiye.
Ku myaka 20 y'amavuko amaze gukorana n’abahanzi b’ibyamamare barimo The Ben yakoreye indirimbo Kola yanditswe na murumuna wa Noopja witwa Kinyoni, Bruce Melody yakoreye Henzap na Saa moya iri mu zarebwe cyane kuri shene ye You Tube, Emmy yakoreye Care n'indirimbo yakoreye Uncle Austin. Abahanzi bo muri The Mane yabakoreye iyitwa Ikanisa, mu karere bivugwa ko ari gukorera Sheebah Karungi na Ykee Benda ndetse n’abahanzi bo muri Nigeria.
Benshi ntibazi ko izina Element yaryiswe na
Bosi we Noopja
Ubundi mu muziki yakoreshaga akazina ka Robyn kavuye ku rye Robinson. Iryo zina ntabwo ariryo yari gukoresha muri production. Noopja ati: ”Kugira ngo ikintu kigushobokere amahitamo uba ufite ni ukwinjiramo wese, twari tugiye gutangira urugendo buhoro buhoro ariko tuzasoza naramubwiye nti rero tugomba gushaka izina kuko ntabwo wakora ngo numenyekana uzabone gushaka izina byose bikorwa kare, nahisemo Element kuko nabanje kureba icyerekezo cye n’ibintu azi namwise Element kuko yari ikintu cyangwa se umuntu uje mu bandi bantu benshi namubwiye ko ari ishyiga mu yandi asanzweho mu muziki wacu”.
Noopja
asobanura ko atari yitaye ku myaka bizabafata cyangwa se imbogamizi bazahura
nazo ariko bagomba kugera ku byo biyemeje. Gusa Noopja yari azi neza ko uwo
musore ukiri muto azavamo umuntu w’igitangaza. Yamubujije gukora indirimbo
ahubwo amumurikira umwuga wo kuzitunganya kugira ngo bace ubuhemu n’agasuzuguro
kaba muri uwo mwuga.
Izina Element yabanje kuryanga yifuza Robyn
Izina yahawe rya Element yabanje kuryanga kuko yumvaga yakomeza gukoresha iryo yari asanzwe akoresha muri muzika. Element ati: ”Iyo umuntu ari mutoya aba yemerewe gutsimbarara ku bitekerezo bye ako kanya sinabyemeye nakomeje kubitekerezaho numvaga ntararishyikira neza nagiye nkura muri industry ngenda ndyemera nasanze koko izina rinkwiriye”. Abifashijwemo n’umuyobozi wa Country Records, NoopJa yashatse amahugurwa y’amezi atandatu mu bijyanye no gutunganya indirimbo yahawe n’aba producers bo muri Nigeria.
Producer Element umuhanzi yakoreye
indirimbo bwa mbere byaramushimishije
Itahiwacu
Bruce Melody ni we muhanzi wa mbere Element yifuje gukorera abibwiye umuyobozi we
abyumva vuba. Noopja ahamagaye Bruce Melody yabanje kumwiryaho phone
arayihorera. Element yahamagaye Bruce Melody na we aramwihorera ariko
ntiyacitse intege ahubwo yakomeje kugerageza kera kabaye aramwitaba.
Ati: ”Namubwiye ko mfite beats nyinshi nakoze ubishoboye wahaca wakumva hari
icyavamo tukagira icyo dukora. Bruce yamubwiye ko nabona umwanya azahanyura
ariko Element yarategereje araheba”.
Nyuma
umuhanzi Danny Vumbi yatembereye muri studio asanga undi ari gukora beat ibindi
yarimo akora yarabiretse atega amatwi uwo mwana noneho yumva ari gukora ibintu
byiza. Yamusabye ko yayibyaza umusaruro noneho ahita akora indirimbo 'Ndacyari
Muto'. Iyo ni yo ndirimbo ya mbere yakoze. Igihe cyarageze Bruce Melody amugeraho
aranamushimira cyane kuba yaramuhaye agaciro. Umuhanzi Bruce Melody indirimbo
yakorewe bwa mbere ntabwo irasohoka izaba iri kuri Album ari gutegura.
Producer Element nta kintu yari
yakora mu muziki
Ni benshi
twagiye tubona mu ruganda rwo gutunganya imiziki biza kurangira baburiwe
irengero, usibye ibiyobyabwenge byasaritse urubyiruko n’abari muri urwo rugendo
abenshi baramenyekana bikabarenga bakabura uko bagenzura ubwamamare. Element
ati: ”Icyerekezo nihaye ntaho nari nagera mba numva bitaraza tu!”. Indirimbo
Henzap avuga ko yamufunguriye amarembo ku buryo azajya ayifata nk’umunsi we
w’amavuko.
Noopja
asobanura ko Element afite intumbero ihambaye ku buryo yifuza ko abahanzi bo
hanze bazajya batega indege bakaza gukorera indirimbo mu Rwanda. Urugero atanga
ni uko ubu mu minsi ya vuba hari indirimbo yakoreye abahanzi bo muri Nigeria
bamaze gukorerwa indirimbo zizajya hanze vuba aha.
Element
afite inzozi na we atabasha gusobanura kuko zimurenze. Kuri ubu studio ya
Country Records iri mu zihanzwe amaso mu gutanga umusanzu mu ruganda rwa muzika
Nyarwanda. Producer Element ku myaka 20 y’amavuko ni umwe mu bari kwitwara neza
mu gukora imiziki ikunzwe n'ubwo hari abavuga ko ikoze mu buryo bumwe, gusa umuyobozi w'iyi studio avuga ko igihe ari umucamanza mwiza uko iminsi ishira abakunzi ba muzika bazarushaho kumenya ukuri ku bijyanye
n’imiziki iri gusohoka muri iyi minsi niba ifite ubuhanga ugereranyije n’indirimbo
zakozwe mu myaka yatambutse.
Producer
Element yihariye mu bijyanye no gukora beats cyangwa se injyana z’indirimbo
noneho agaha umwanya abandi basobanukiwe ibijyanye na 'mastering na mixing' cyangwa se guhuza indirimbo n’amajwi biyunguruye.
Indirimbo ikorwa mu byiciro bitatu:
Gukora injyana (beat) kuyifata amajwi (audio recording) no guhuza ibyo byose (mastering and mixing). Bivuze ko Element akora ibice bibiri agaha undi agasoza indirimbo. Ntibivuze ko nabyo atabizi ahubwo abiterwa n’umwanya muto ndetse n’abamugana benshi. Mu bihugu byateye imbere usanga buri wese afite uruhare rwe mu ndirimbo ari cyo gituma indirimbo isohoka iryoheye amatwi. Producer Element asanga Juno Kzigenza afite impano kandi ari umuhanga ku buryo amubonamo icyerekezo.
UMVA HANO INDIRIMBO 'HENZAPU' YAFUNGURIYE AMAREMBO PRODUCER ELEMENT
TANGA IGITECYEREZO