Muraho neza! Iki ni ikiganiro hagati y’umukobwa n’umuhungu bamaze gutandukana hashize amezi make. Nyuma yo kumva iki kiganiro uratekereza ko ari wowe umuhungu wari gukora iki ? Nyuma y’amagambo y’ugukunda se bwo wari guhitamo gukomeza kumusiga cyangwa ku bwawe wari bugire imbabazi?
Umukobwa: Yego!
Umuhungu: Byagendaga ?
Umukobwa: Yego
Umuhungu: Byiza
Umuhungu: Ni amahoro ?
Umukobwa : Yego! Ni ibiki ariko ?
Umuhungu: Ndagukumbuye
Umuhungu: Ndagukunda.
Umuhungu: Urabyumva ?
Umukobwa: Sinkigukunda na gato.
Umuhungu: Ariko warabikoze! Wigeze unkunda?
Umukobwa: Yego, ariko nigayira ibyo nakoze
Umukobwa: Ese wambabarira ukarekera ho kunyandikira ?
Umuhungu: Ariko , Nda,……
Umukobwa: Byararangiye hagati yanjye nawe, Please rekera aho.
Umuhungu: Yego, Ese nagusaba ikintu kimwe cya nyuma ?
Umukobwa: Ok, Gira vuba nta gihe kirekire mfite
Umuhungu: Ariko iteka wahoze umfitiye igihe kinini muri iyi si? Ariko ntakibazo, Nashakaga kukubaza, Ese wowe byarakoroheye kunsiga?
Umukobwa: Ibiki se byari byoroshye?
Umuhungu: Kunsiga njyenyine. Ukagenda nta no gusezera wagira ngo nari ubusa imbere yawe. Wagira ngo twese twari ubusa. Wagira ngo ntacyo nari mvuze kuri wowe. Amasezerano yose urayangiza, umena umutima wanjye mo inshuro igihumbi. Ese byarakoroheye koko ?
Umukobwa: Ndangizanyije nawe, Ndambiwe kuba amahitamo yawe ya kabiri kandi nanga kuba amahitama ya kabiri y’umuntu.
Umuhungu: Ese nigeze nkufata nk’amahitamo yanjye ya kabiri ?
Umuhungu: Uzi ko byambabaje kukubura sibyo ?
Umukobwa: none, Iki ?
Umuhungu: Ubu ni uburibwe ndimo pe.
Umukobwa: Ok! Ntabwo ari amakosa yanjye kuba uri kuribwa rero. Hashize amezi dutandukanye.
Umuhungu: Yego, hashize amezi, ariko rimwe na rimwe uburibwe buraryana kurusha iminsi tumaze dutandukanye.
Umuhungu: Nagerageje uko nari nshoboye ngo nkwibagirwe ariko biracyambabaza, iyo mbigerageje ndababara, ndifuza wazagaruka.
Umukobwa: Byari ibyo! Ngaho rero rekera aho kuntegereza, kuko bizakugabanyiriza uburibwe.
Umuhungu: Ntabwo ubyumva. Nta nubwo wigeze ubyumva pe.
Umukobwa: Yego, Yego, ndabyumva igihe cyose byahoraga ari njye, ni njye utarumvaga ibintu.
Umuhungu: Ese utekereza ko ndi mu buribwe kubera ko nkutegereje? Uzi ko nabyo biryana?
Umukobwa: Kuki se nabyo utabivuze kare ? Erega ni wowe uzi byose.
Umuhungu: Ikiri kumbabaza cyane ni uko ntashoboye guhitamo niba nagusiga cyangwa niba nakomeza gutegereza.
Umukobwa: Ok , nta kindi nshaka kumenya noneho. Nagutakarije icyizere, nabivuyemo.
Umuhungu: Yego , gusa njye ndacyagufitiye icyizere.
Umukobwa: Icyizere se ko tuzongera gukundana? Amahirwe masa.
Umuhungu: Oya! Ikintu nizeye ni uko umunsi umwe nawe uzankumbura, umunsi umwe nawe uzongera unkunde nk’uko nkukunda.
Umukobwa: Ndumiwe! Rekera ho ibyo byiyumviro kandi ntiwongere kunyandikira.
Umuhungu: Ndashaka kumva ko nakize
Umukoba: ……..
Umuhungu: (Block her)
Ukurikije ibyo wasomye, hari aho uzi ibisa n’ibi ? Ese byasiga irihe somo ku mpande zombi ? Ibisubizo ni wowe ubifite. Muri iki kiganiro twifashishije ikinyamakuru Lovequotes.
TANGA IGITECYEREZO