RFL
Kigali

Ubuzima bwawe bumeze bute adahari? Utekereza ko bwaba bworoshye cyangwa burakugoye cyane ?

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:2/11/2020 19:02
0


Ubuzima ni nk’inkoranyamagambo, bufite igisubizo cya buri jambo ukenera, ryaba rikomeye cyangwa ryoroshye cyangwa ari ikintu gitandukanye. Gusa hari ubwo amagambo atugora kubonera ibisobanuro nyamara atanagoye, nka: Kuki, gute, ryari,… Ubuzima bwabaye ihurizo kuko udahari. Ese utekereza ko norohewe? Muri iyi nkuru turamukubariza, Ese wakora iki



Ø  Ubuzima buroroshye, ariko se kubera iki ?

Impamvu ya mbere kandi yumvikana! Nta bindi bintu birenze witaho cyangwa ngo ubihe umwanya. Ubuzima bwa nyuma yo gutandukana bwitwara mu modoka yabwo bwonyine. Ni ukubyuka, ugakora imyitozo, ukiga, ugakora utundi turimo warangiza ukaruhuka. Nta gahunda zo guhamagara undi muntu uba ufite ngo umwifurize igitondo kiza, kandi nta n'impamvu yo gutanga raporo ya buri uko usohotse ku muntu runaka kuko uba uri wenyine.

Nyuma yo gutandukana ubuzima buroroshye kuko icyo ukurikizaho, ni ukuzigama amafaranga (Saving Money). Icyowakumvamo hano ni iki; ” Nta gahunda yo gupangira gusohokana ibihari, umunsi w’amavuko cyangwa ikindi kintu cy’umwihariko”. Mbese ubuzima buba bworoshye iyo udahari kuko umuntu yishimira ubuzima bwe nta kindi ateganya uretse kwishimira ubuzima no kubwitaho by’umwihariko.

Ø  Ubuzima burasharira (Buragoye), ariko se kubera iki ?

Nyuma yo gutandukana nawe ubuzima buhita bwuzuramo ibibazo kandi bikenera ibisubizo byihuse. Uhereye ku baturanyi, buri wese wari ukwegereye atangira kwitwara nka mwarimu wawe. Bamwe batangira kukwigiraho mwiza ku buryo umuntu watandukanye n’uwo yakundaga bisa n’aho yinjiye mu mukino witwa Puzzle. Udahari ubuzima buba bubi kuko bisaba kwirirwa mu nzu kugira ngo hirindwe ibibazo no gutumirwa bya hato na hato. Iyo wamaze gutandukana n’uwo wakundaga ugerageza gusiba amafoto n’ibiganiro mwagiranye ariko amaherezo intekerezo za kera zo ziguhora mu mutwe.

Nyuma yo kubura uwo wakundaga, mumaze gutandukana ubuzima buta imbaraga kubera intekerezo za kera ku buryo akantu gato kagukozeho, gatuma wisaza amakosa yose ukayakagerekaho kandi karengana. Ugerageza guhisha amarira ariko bikanga bikaba iby’ubusa. Uba umeze nk’umuntu uri kuvirirana mu mutima ariko ukumva ko icyo ukeneye ari uguhoberwa nawe gusa.

Ø  By’umwihariko mu ijoro

Uko izuba rirasa n’ukwezi kugatangira kuzana umucyo wako, ni nako amaso atangira kwitegereza ya minsi yanyu ya kera. Tugerageze gushaka igisubizo. Tekereza ibyo wakabaye ukora kandi byinshi bifite umumaro. Nyuma yo gufunga amaso menya ko kuba wasubira inyuma ukagira ibyo wibuka ari ibintu bisanzwe ku kiremwa muntu. Ubuzima buragoye bufite inzitizi nyinshi, amahitamo menshi, kwizera, ikizere,… 

Ikindi kandi rimwe na rimwe gutandukana kw’abakundana akenshi nibo babigiramo uruhare. Iyo umwe muri mwe akuyeho ibuye rimwe, urukundo rutangira kujegajega bikarangira ruguye hasi. Urukundo ruroroshye kandi umubano mwiza ni ibyishimo gusa, ariko abantu baratandukanye ndetse baratangaje pe. Abantu bazi gushaka bagashaka ariko ntabwo bazi gutanga, imenye, umenye ko ubuzima bwawe ari ingenzi kandi urwanirire intege nke zawe kugira ngo wirinde amahirira ku iherezo.

Inkomoko: Likelovequotes






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND