RFL
Kigali

Turanezerewe-Ibyishimo kuri Chorale Christus Regnat yegukanye miliyoni 2 Frw mu irushanwa MNI-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:31/10/2020 23:08
0


Chorale Christus Regnat iri mu zikunzwe muri Kiliziya Gatolika no mu bakristu bo mu madini atandukanye bakunzwe gufashwa n’indirimbo zayo zo kuramya no guhimbaza Imana yashyikirijwe igihembo cya miliyoni 2 Frw ikesha indirimbo ‘Mama Shenge’ yabaye iya mbere mu zahataniraga ibihembo bitangwa na MNI.



Ni mu muhango wabaye ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu tariki 31 Ukwakira 2020, kuri Onomo Hotel mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali. Wabaye hubarizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19, ndetse umubare w’abitabiriwe ntiwari munini cyane.

Ni ku nshuro ya Gatatu ibi bihembo bitanzwe kuva byatangizwa ku wa 01 Ukwakira 2019. Byatanzwe uyu munsi hanizihizwa isabukuru y’umwaka umwe ibi bihembo bimaze bitangwa ku bahanzi bagaragaje ubushake bakiyandikisha muri iri rushanwa.

Chorale Christus Regnat yabaye iya mbere mu irushanwa Muzika Nyarwanda Ipande (MNI) yahawe miliyoni 2 Frw abicyesha indirimbo ‘Mama Shenge’ bakoranye na Yverry Rugamba ndetse na Andy Bumuntu. Ni imwe mu ndirimbo zahaye igikundiro cyihariye iyi korali.

Umuramyi Arsene Tuyi yabaye uwa kabiri ahabwa ibihumbi 700 Frw n’aho umuhanzi ukizamuka Ishrah Alliance ahabwa ibihumbi 300 Frw.

Umuririmbyi Dukundane Jean De Dieu wari uhagarariye itsinda ry’abaririmbyi ba Chorale Christus Regnat bakiriye igihembo, yabwiye INYARWANDA, ko ari ibyishimo bisendereye kuri bo kuba babashije kwegukana iki gihembo bari bahataniye n’umubare munini.

Dukundane yavuze ko bakimara kwinjira mu irushanwa bashinze itsinda kuri WhatsApp ryari rigamije gukomeza kwibutsa abantu gutora, ndetse ngo bagiye babona n’abantu babashyigikira babatora muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada n’ahandi.

Yavuze ko ijoro bamenyeho ko babaye aba mbere babyinnye intsinzi, biba akurusho kuri uyu munsi bashyikirijweho ibihembo. Ati “Turishimye cyane. Navuga ko tunanezerewe. Hari ukuntu wishima bikakurenga, ariko ibyishimo bya mbere twabigize umunsi ku itariki ya 30 Nzeri 2020 umunsi bavuga ko birangira bikarangiye tubaye aba mbere.”

Yavuze ko Arsene Tuyi wabaye uwa kabiri muri iri rushanwa bari bahanganye mu buryo bukomeye, ndetse ko byageze mu masaha ya nyuma y’umunsi byatangarijweho, nta cyizere cy’uko bari kwegukana iri irushanwa.

Uyu murimbyi mu izina rya Chorale Christus Regnat yashimye buri wese wagize uruhare kugira ngo babashe kwegukana iki gikombe. Ndetse abwira abafana babo ko hari byinshi babahishiye birimo n’igitaramo bashaka gukorera ku rubuga rwa Internet.

Yavuze kandi ko umwaka utaha wa 2021 bazakora igitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 15 bamaze bavutse. Avuga ko kwegukana iki gihembo bigaragaza ko na korali zagikirisitu zahatana mu marushanwa y'andi kandi bagaseruka neza.

Umushinga wa MNI watangijwe ku wa 07 Ukwakira 2019. Umwaka urashize ibi bihembo bitangwa, ndetse bimaze gutangwa ku nshuro ya Gatatu.

Rwema Denis Umuyobozi wa Royo Entertainment itegura ibi bihembo, avuga ko bishimira intera ibi bihembo bimaze kugeraho bashingiye ku mibare y’abahanzi bamaze kwitabira ndetse n’amajwi y’abamaze gutora.

Uyu muyobozi avuga ko buri gihembwe amajwi yikuba kabiri, kandi ko bafite intego y’uko umwaka utaha amajwi yagera kuri miliyoni imwe.

Rwema Denis Umuyobozi wa kompanyi Royo Entertainment ni we washyikirije igihembo Chorale Christus Regnat yabaye iya mbere mu bihembo bya MNI

Iraguha Valens Umukozi w'Inteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco ni we washyikirije igihembo umuramyi Arsene Tuyi cyakirwa n'umukobwa wari umuhagarariye


Abo mu muryango w'umuhanzi Isharah Alliance wegukanye umwanya wa Gatatu mu irushanwa MNI bari baje kumushyigikira

Alex Muyoboke wabaye umujyanama w'abahanzi b'amazina azwi ni we washyikirije igihembo umuhanzi Ishrah Alliance

Abaririmbyi ba Chorale Christus, umuhanzi Alliance n'umukobwa wafashe igihembo cya Arsene Tuyi bakase umutsima mu kwizihiza umwaka ushize ibihembo MNI bitangwa

Uhereye ibumoso: Alexis Muyoboke, Patrick Rugira [Umujyanama wa Jules Sentore] na Dr Kintu Umuyobozi Mukuru wa Label ya Kikac Music irimo Danny Vumbi na Mico The Best

Patrick Rugira umujyanama w'umuhanzi Jules Sentore wasohoye indirimbo 'Intango' yashimiwe uruhare rwe mu bihembo bya MNI

Umukobwa wakiriye igihembo cy'umuramyi Arsene Tuyi wabaye uwa kabiri ahembwa ibihumbi 700 Frw

Abaririmbyi ba Chorale Christus Regnat iri mu zikomeye muri Kiliziya Gatolika bari bitabiriye uyu muhango

Intore Tuyisenge Umuyobozi w'Ihuriro ry'abahanzi ba muzika nyarwanda yavuze ko bagiye gukora ubuvugizi kugira ngo ibihembo bitangwa muri MNI byiyongere

Bamwe mu bitabiriye itangwa ry'ibihembo bya MNI ku nshuro ya Gatatu

Iraguha Valens Umukozi mu Inteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco yavuze ko bishimira umusanzu w'ibihembo bya MNI mu iterambere ry'umuziki nyarwanda

Muyoboke Alexis wabaye umujyanama w'abahanzi bakomeye mu Rwanda yavuze ko ibihembo bya MNI bifatiye runini umuziki bityo ko bikwiye gushyigikirwa

Umunyamakuru Luckman Nzeyimana wari umusangiza w'amagambo (MC) muri uyu muhango

Rwema Denis Umuyobozi wa Royo Entertainment itegura ibihembo bya MNI yavuze ko bafite intego y'uko umwaka utaha amajwi y'abatora azagera kuri miliyoni 1

KANDA HANO UREBE UKO UMUHANGO WITANGWA RY'IBIHEMBO BYA MNI WAGENZE

">

AMAFOTO+VIDEO: Aime Films-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND