RFL
Kigali

Uganda: Paper Daddy umuhungu wa Bebe Cool unengwa guseta ibirenge muri muzika yasobanuye icyabimuteye

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:31/10/2020 20:23
0


Hendrick Ssali ukoresha Paper Daddy mu muziki akaba Umuhungu wa Bebe Cool yamaze kumara amatsiko abibaza impamvu adakora umuziki ngo yamamare kandi avuka ku cyamamare. Uyu musore avuga ko amasomo yamubureye imbogamizi aho yiga kaminuza mu bijyanye na Software Engineering akaba azayasoza mu Ukuboza 2020.



Hendrick Ssali ukoresha izina rya Paper Daddy mu muziki akaba umuhungu wa Bebe Cool yamaze kumara amatsiko abibaza impamvu adakora umuziki ngo yamamare kandi avuka ku cyamamare. Bigeye.ug yanditse ko amasomo ari wo muzi wo kudakora ahozaho akaba ari yo mpamvu abamukunda bamubuze mu muziki bakabihuza no kunanirwa cyangwa se kubura impano. 

Kudakora cyane byatewe n’igitabo yarimo yandika ngo asoze amasomo ye noneho abone kwanzika muri muzika. Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo yo muri Uganda Paper Daddy yahishuye ko amasomo atari kuyafatanya n’umuziki ngo bitange umusaruro.


Uyu musore ari kurangiza kaminuza mu bijyanye na Software Engineering aho azashyira ku iherezo amasomo mu Ukuboza 2020. Yagize ati: ”Mfite amasomo menshi cyane ku buryo ntabibangikanya n’umuziki ariko ndi gusoza mu kwa cumi n’abiri uyu mwaka ndayasoza niyo mpamvu nta ndirimbo nasohoye niga.” 

Nubwo yavuze ibyo ariko abakunda umuziki nta kintu bari bumwitegeho mu gihe akomeza kuvuga ko azahita yongeraho ikindi cyiciro cya gatatu (Master’s degree) muri ibyo yiga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND