Nyuma y'amakuru yasakaye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko umwe mu bagize itsinda “Charly na Nina”, Charly yibarutse umwana ndetse bikanavugwa ko itsinda ryabo ryasenyutse, ibi byose umuhanzikazi Rulinda Charlotte {Charly} yabiteye utwatsi avuga ko ari ibihuha.
Charly na Nina, ni rimwe mu itsinda akomeye hano mu Rwanda mu ruhando rwa muzika. Iri tsinda rigizwe na Rulinda Charlote uzwi nka Charly na Muhoza Fatuma uzwi nka Nina. Bagiye bakora indirimbo zakunzwe na benshi mu Rwanda no hanze, batanga umusanzu ukomeye mu guteza imbere muzika nyarwanda ku ruhando mpuzamahanga ndetse ntawakwirengagiza uruhare rwabo mu kumvikanisha umuziki w’u Rwanda muri Uganda, u Burundi n’ahandi.
Uyu mwaka wa 2020, ibikorwa bya muzika bya Charly na Nina byasubiye inyuma bamwe batangira kwibaza ibyo iri tsinda rihugiyemo. Amakuru atizewe neza yavugaga ko impamvu batari gukora cyane muri uyu mwaka nk’uko byahoze mbere ari ukubera ko baba baratandukanye bikanahuzwa n'andi makuru nayo adafite gihamya yavugaga ko Charly yamaze kwibaruka bityo umuziki wabo ugasubira inyuma.
Charly aganira n’umunyamakuru wa INYARWANDA, yavuze ko uyu mwaka wa 2020 abantu benshi babizi ko hari ibikorwa byinshi bya muzika byasubiye inyuma kubera ingaruka z'icyorezo cya Covid-19 cyugarije Isi bityo we mu kuyirinda akaba yarahugiye mu bintu bitandukanye ariko atava iwe mu rugo kubera gutinya no kwirinda Coronavirus iri hanze aha.
Charly umwe mu bagize itsinda Charly na Nina
Charly yagize ati: “Njyewe ibyo abantu bavuga sinzi aho babikura, nonese kubyara si umugisha? Nta muntu wabona umwana ngo abihishe. Njyewe rero sinigeze ntwita, sinanabyaye, abantu barabivuga bikanyobera aho babikura. Igihe nikigera Imana izampa umufasha maze twibaruke. Abantu bikumva ibihuha rwose njyewe nibereye mu rugo ni yo mpamvu hashize igihe bamwe batambona bakavuga ibihuha nk'ibyo”.
Ku ruhande rwo gutandukana kw'itsinda, Charly yagize ati: “Oya ntabwo itsinda ryatandukanye, turakora ahubwo icyorezo cya Coronavirus cyatumye tugenza gacye, ariko turitegura gukora muzika neza, Charly na Nina turahari kandi abakunzi bacu turabakunda”. Uyu mwaka wa 2o20, Charly na Nina baheruka gushyira hanze indirimbo nshya mu kwezi kwa Werurwe, akaba ri indirimbo yitwa “Ibirenze ibi” yakiriwe neza n’abakunzi ba muzika.
Charly yahamije ko itsinda Charly na Nina ritegeze ritandukana
UMVA HANO 'IBIRENZE IBI' YA CHARLY NA NINA
TANGA IGITECYEREZO