RFL
Kigali

Visha Keiz yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Never Give Up’ –VIDEO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:31/10/2020 16:55
1


Uwayezu Sylvie uzwi nka Visha Keiz umuhanzikazi Nyarwanda ukora umuziki wo mu njyana ya DancerHall, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye Never Give yiganjemo ururimi rw’Ikigande. Yatangarije INYARWANDA ko amajwi ya mbere y’iyi ndirimbo yasohowe mu buryo butumvikanywe ho gusa ngo iya nyayo ni iyo yasohoye.



Visha Keiz wemeza ko ashaka kugeza umuziki Nyarwanda ku yindi ntera by’umwihariko mu bahanzikazi, yasobanuye ko yandika iyi ndirimbo yabonaga hari abantu bakunze kurambirwa ku ntego zabo kubera akantu gato cyangwa bagaterwa ipfunwe n’ibyo bakora bigatuma inzozi zabo zidindira. Yagize “Umuziki wacu hano mu Rwanda ugomba kumvikana cyane mu banyamahanga".


"Abahanzikazi by’umwihariko turashoboye kandi twakora ibirenze ibya basaza bacu, ni muri urwo rwego rero nanditse iyi ndirimbo nsaba buri wese kutadohoka ku byo yiyemeje. Nakoresheje ururimi rw’ikigande cyane ndetse n’icyongereza kugira ngo n’ab'ahandi bumve ko dushoboye, kandi n’uburyo amashusho akoze harimo isomo rikomeye ku bantu batekereza ko ibyo bakora biteye ipfunwe”.

Visha Keiz yatangaje ko nyuma y’iyi ndirimbo Never Give Up, azashyira hanze indi yise Banana iri mu njyana ya Zuke. Never Give Up ni ijambo rikunze gukoreshwa n’abantu benshi bagaragaza imbamutima zabo ku bintu runaka bumva batazatatira cyangwa bashaka kugaragaza ko hari abo batazasiga mu buzima. Never Give Up ya Visha Keiz mu majwi yakozwe na Boltma, amashusho akorwa na Belle Hapa Films.

REBA HANO NEVER GIVE UP YA VISHA KEIZ







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Manirafasha Placide 3 years ago
    Uyumukobwa Arashoboye kdi Abirimo neza cyane Tumurinyuma Never Giveup





Inyarwanda BACKGROUND