RFL
Kigali

Uko Icyusa Cy’ingenzi yahuye na Tom Close bakoranye indirimbo isaba abanyarwanda bari mu mahanga guteza imbere u Rwanda-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/10/2020 18:37
1


Umuhanzi Icyusa cy'Ingenzi Tchatching wihebeye umuziki gakondo yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Karame Rwanda’ yakoranye n’umuhanzi ubimazemo igihe kinini Tom Close, ikangurira Abanyarwanda baba mu mahanga kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.



‘Karame Rwanda’ iri mu cyiciro cy’indirimbo zikangurira gukunda u Rwanda no gushyigikira urugendo rw’iterambere. Igaragaza ibyiza bimaze kugerwaho birimo ibikorwa by’iterambere, isura y’ubukerarugendo mu Rwanda, uko abanyarwanda bafatanya n’ibindi.

Ni indirimbo kandi ikangurira abanyarwanda batuye mu mahanga kugenderera u Rwanda mu bihe bitandukanye. Isaba abanyarwanda bari mu mahanga kwitaba karame igihe icyose u Rwanda rubatabaje.

Ikoze mu buryo bw’ikina nkuru y’umunyarwanda uri mu mahanga ufitiye urukumbuzi u Rwanda, agahamagara kuri telefoni inshuti ye yasize mu Rwanda ikamubwira ko u Rwanda rutekanye n’ibindi amusaba gusura Rwanda.

Icyusa cy’Ingenzi yabwiye INYARWANDA ko mu 2019 ari bwo yahuriye na Tom Close muri studio ya Monster Record, buri wese ari mu mishinga ye. Ko baganiriye agasanga n’umuntu mwiza, wiyubashye kandi uganira neza.

Uyu muhanzi akomeza avuga ko mu mezi atatu ashize yahuriye na Tom Close kuri Radio Isango Star bagiye mu biganiro bitandukanye. Ngo ntibabashije kuganira muri icyo gihe bitewe n’umwanya muke buri umwe yari afite.

Avuga ko nyuma yatse umujyanama we nimero ya Tom Close atangira kumuvugisha kubijyanye n’igitekerezo cy’iyi ndirimbo ‘acyakira neza’.

Icyusa avuga ko we na Tom Close bemeranyije gukora indirimbo yagera ku mutima y’abanyarwanda bari mu Rwanda ibibutsa inashima intera nziza u Rwanda rumaze kugeraho ‘kandi babifitemo uruhare’.

Ni indirimbo ariko avuga ko bakoze banagira ngo bakangurira abanyarwanda bari mu mahanga gusura u Rwanda.

Ati “Turakangurira cyane cyane abari hanze yarwo kuza gusura u Rwanda no gutaha bagafasha bene wabo muri gahunda ndende yo kurwubaka bityo bagatanga umusanzu wabo.”

Icyusa cy’Ingenzi avuga ko Tom Close ari umwe mu bahanzi akunda cyane mu Rwanda. Kandi yubaha cyane bigendanye n’ubuhanga bwe mu buryo butandukanye.

Uyu muhanzi avuga ko kuba yakoranye indirimbo na Tom Close bigaragaza ubufatanya bw’abahanzi nyarwanda n’ubwo ngo bitaragera ku kigero cyiza ugereranyije no mu bindi bihugu aho ubuhanzi bwateye imbere.


Icyusa Cy'Ingenzi yahuje imbaraga na Tom Close bakora indirimbo akangurira abanyarwanda bari mu mahanga kugira uruhare mu iterambere ry'u Rwanda

Umuhanzi Tom Close yakoranye indirimbo na Icyusa Cy'Ingenzi umaze igihe kinini mu muziki gakondo

Cyusa Cy'Ingenzi avuga ko indirimbo 'Karame Rwanda' yayikoranye na Tom Close nyuma yo guhura nawe inshuro ebyiri mu bihe bitandukanye

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KARAME RWANDA' YA ICYUSA CY'INGENZI YAKORANYE NA TOM CLOSE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mupenzi bonheur t2 years ago
    icyambere ndashaka kuba suhuza banyarwanda bene mama ndashaka amkr yumuhanzi witwa kizito mihigo yishwe niki?





Inyarwanda BACKGROUND