RFL
Kigali

The Mane yahakanye ko Marina ari mu bahatanye mu irushanwa The Next Pop Star

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/10/2020 11:53
2


Ubuyobozi bw’inzu ifasha abahanzi mu bya muzika yitwa The Mane Music Label, bwatangaje ko umuhanzikazi Marina Deborah atari ku rutonde rw’abahanzi bahatanira miliyoni 50 zizahabwa uzegukana irushanwa ry'umuziki ryitwa The Next Pop Star.



Marina ari mu bahanzikazi bagezweho muri iki gihe akunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Ikanisa’ yakoranye na Calvin Mbanda na Queen Cha, ‘Nari High’ y’abahanzi bo muri The Mane, ‘Do Me’ yakoranye na Queen Cha n’izindi. 

Kuri uyu wa Kane tariki 29 Ukwakira 2020, ni bwo abategura irushanwa The Next Pop Star batangaje ko Marina ari mu bahanzi basaga 1, 000 bamaze kwiyandikisha guhatana muri iri rushanwa.

Bavuze ko Marina yaje yiyongera ku rutonde ruriho umuraperi B-Threy, Gisa cy’Inganzo, Kivumbi, Umutoni Milly, Ntaramba Steven, Mutuzo Courage Jean Luc, Gihozo Credo Santos, Iradukunda Carine, Manzi Prince, Ish Kevin, Kenny Shot n’abandi bagaragaje inyota yo kwegukana aya mafaranga no gukorana na Sonny Music.

Gahunzire Aristide umujyanama wa The Mane yabwiye INYARWANDA ko Marina yahuye n’umwe mu bategura iri rushanwa, ariko ko atigeze amwemerera ko azaryitabira nk’uko yabimusaga.

Yagize ati “Ni umuntu wagerageje guca kuri Marina amusaba ko yakwitabira irushanwa, undi amubwira ko atazi uburyo rikoramo, bisaba ko abanza kumenya uburyo bigendamo.”

Gahunzire yavuze ko bari mu biganiro n’abategura iri rushanwa, kugira ngo bagaragaze ko Marina atari ku rutonde rw’abazitabira iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya mbere.

Igikorwa cyo kwiyandikisha muri iri rushanwa cyarangiye ku wa 25 Ukwakira 2020. Ubu hari gukorwa igikorwa cyo gutoranya abahanzi 60 bazakomeza mu cyiciro cy’amatora. Ni igikorwa kizasozwa ku wa 01 Ugushyingo 2020.

The Next Pop Star ni urushanwa rigamije kuzamura abahanzi nyarwanda bakagera ku rwego mpuzamahanga. Ryateguwe na sosiyete mpuzamahanga zinyuranye zihagarariwe mu Rwanda na kompanyi itegura ibitaramo byitwa More Events.

Iri rushanwa kuri ubu rigeze ahakomeye; uzaryegukana azahabwa miliyoni 50 Frw anakorerwa Album imwe muri SM1 Music Group ishami rya Sonny Music Group.

Gahunzire Aristide Umujyanama wa The Mane yatangaje ko Marina atari umwe mu bazahatana mu irushanwa The Next Pop Star

Umuhanzikazi Marina ni umwe mu bagezweho muri iki gihe; akundirwa ijwi rye n'uburyo yitwara mu mashusho y'indirimbo







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Maître thierry3 years ago
    Murakoze kuduha amakuru y'impamo
  • Arnould3 years ago
    Aimable arabikwiye





Inyarwanda BACKGROUND