RFL
Kigali

30 Ukwakira: Uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Christian Mukama
Taliki:30/10/2020 6:28
0


Tariki ya 30 Ukwakira 2020 ni umunsi wa Gatanu w’icyumweru ndetse ukaba uwa 304 w’umwaka. Uyu wa gatanu ni uwa 44 muri uyu mwaka wa 2020. Mu mateka yaranze uyu mubumbe, iyi tariki yagiye iragwa n’ibintu bitandukanye harimo amasabukuru; guhiga uduhigo ndetse n’ibindi.



·   30 Ukwakira 1485: Henry Tudor, yagizwe umwami w’ u Bwongereza kuri iyi tariki. Akimara kwima ingoma yahawe izina rya Henry VII. Uyu mwami azwiho kuba yarashyize akadomo ku ntambara izwi nka ‘Wars of the Roses’. Ikindi tutarenza ingohe ni ukuntu yashyize imbere gushyingira abamukomokaho mu bundi bwami mu rwego rwo gutsura umubano mwiza.

·         30 Ukwakira 1735: John Adams wabaye perezida wa kabiri wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuva mu mwaka wa 1797-1801 yabonye izuba kuri iyi tariki. Mbere yo kuba perezida w’iki gihugu cy’igihangange yabanje kuba visi perezida ku ngoma ya George Washington ndetse aba n’impirimbanyi y’ubwigenge bw’Amerika.

·         30 Ukwakira 1960: Diego Armando Maradona wabaye icyamamare mu guconga ruhago na we yavutse kuri iyi tariki. Maradona yavukiye mu gihugu cya Argentine mu murwa mukuru Buenos Aires. Uyu Maradona yari kumwe n’ikipe y’igihugu cye yatwaye igikombe cy’isi mu 1986.

·         30 Ukwakira 1974: Kuri iyi tariki ni bwo icyamamare mu mukino w’iteramakofi Muhammad Ali, yatsinze umukino wakatarahaboneka wamuhuje na George Foreman. Uyu mukino wamenyekanye ku izina rya “Rumble in the Jungle” wabereye mu cyahoze ari Zaire muri sitade ya Yaya Raphael.

·         30 Ukwakira 2003: Kuri iyi tariki ni bwo umukinnyi w’icyamamare mu mukino wa basketball, James Libron yakinnye umukino we wa mbere nk’uwabigize umwuga. Lebron yabaye umukinnyi wa NBA bwa mbere mu ikipe ya Cleveland Cavaliers avuye muri shampiyona ya za kaminuza. Ubu uyu mukinnyi akinira ikipe ya Los Angeles Lakers.

Iyi yari inshamake y’ibyaranze uyu munsi mu myaka yo hambere. N’ubwo duhiniye aha, ibyaranze uyu munsi ni byinshi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND