RFL
Kigali

Rayvanny agiye kuva muri Label ya Diamond ashinge iye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/10/2020 12:24
0


Hashize igihe bivugwa ko umuhanzi Raymond Shaban Mwakyusa [Rayvanny] uri mu bafitanye amasezerano n’inzu ifasha abahanzi mu bya muzika yitwa Wasafi Classic Baby (WCB) agiye kuyivamo agashinga iye.



Ni ibintu byemejwe n’umuhanzi Diamond Platnumz kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Ukwakira 2020, mu kiganiro yagiranye na Wasafi TV, yemeza ko Rayvanny agiye gufungura Label ye bwite kandi ko izaba ariyo nini mu gihugu cya Tanzania. 

Ati “Sinzi niba nemerewe kubivugaho ariko mu minsi ya vuba Rayvanny arafungura Label ye. Ni Label nini cyane. Nahoze ndeba studio yayo mbwira Rayvanny ko ibifite ubushobozi bwo ku rwego rwo hejuru. Umunsi azabitangariza izaba ari yo studio ya mbere muri iki gihugu.”

Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo ‘Jeje’ yavuze ko buri wese ubarizwa muri Wasafi yemerewe gukora umushinga wose ashaka upfa kuba umuzanira inyungu y’igihe kirekire, ndetse ufasha sosiyete abarizwamo.

Yatanze urugero avuga ko umuraperi Drake uri mu bakomeye muri Amerika afite Label ye yitwa ‘Ovo’ n’ubwo akiri mu bahanzi nawe bafashwe n’umuraperi Lil Wayne muri Label ye yitwa ‘Cash Money Brothers Records’.

Diamond ati “Icyo mpora mbwira abahanzi bo muri Wasafi ni ukurenga imbibi z’ibitekerezo byabo. Reka duharanire iterambere ryacu binyuze mu kugira ibitekerezo bitandukanye.”

Yavuze ko abahanzi n’abandi bantu bazwi bakwiye kugira ishoramari ryagutse rizabagoboka n’igihe bazaba batakiri mu muziki, aho kugira ngo bazasaze banduranya.

Avuga ko bibabaje kubona umuhanzi uzwi muri iki gihe, mu myaka iri imbere azaba ari umwe mu baguza amafaranga, kandi yari afite igihe cyo gutegura ahazaza he.

Ati “Tekereza nk’ubu turakorana cyangwa umeze nkanjye hanyuma ukagenda ukangiza amafaranga igihe kimwe ukangarukira ngo nkufashe. Nta mafaranga yanjye nzaguha kuko nzakubona nk’umuntu udakoresha ubwenge bwe.”

Kuva muri WCB kwa Rayvanny bimugize umuhanzi wa kabiri uvuye muri iyi Label nyuma ya Harmonize nawe wamaze gutangiza iye.

Byatumye Harmonize atanga agera ku mashilingi miliyoni 26 kugira ngo ave muri iyi Label. Yashimye ko iyi Label yamufashije kubaka izina, yirinda kuva icyatumye avamo.

Uyu muhanzi yari afite amasezerano y’imyaka 15 muri WCB. Ndetse nyuma yo kwishyura ariya mafaranga yahawe uburenganzira ku bihangano bye yakoze ari muri iyi label.

Rayvanny w’imyaka 27 y’amavuko yavukiye mu gace ka Mbeya muri Tanzania, afite umwana umwe witwa Jaydan Vanny. Azwi mu ndirimbo zirimo ‘Tetema’ yakoranye na Diamond, ‘Mwanza’, ‘Amaboko’ n’izindi nyinshi.

Umuhanzi Rayvanny uri mu bakunzwe muri Tanzania agiye kuva muri Label ya Diamond ashinga iye

Diamond avuga ko Label ya Rayvanny izaba ari iyo ya mbere muri Tanzania ashingiye ku bikoresho ifite n'ibindi








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND