RFL
Kigali

Amavubi ashaka itike ya CAN U17 na U20 yamenye amatsinda aherereyemo

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:29/10/2020 10:02
0


Hashize igihe mu bakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda havugwa byinshi ku Mavubi y'ingimbi, aho byavugwaga ko atazitabira imikino yo gushaka itike ya CAN, ariko FERWAFA yamaze impungenge Abanyarwanda yandikisha iyi kipe, CECAFA ihita inatangaza uburyo ibihugu byagabanyijwe mu matsinda.



Mu minsi ishize nibwo byavuzwe ko Amavubi atarengeje imyaka 20 atazitabira CECAFA izabera muri Tanzania ni nyuma y’uko MINISPORTS yatangaje ko FERWAFA itari yerekanye aho abakinnyi bazayitabira bazava, ariko bikaba byaranavuzwe ko Minisiteri yanze gutanga amafaranga kugira ngo iyi kipe itegurwe, ariko byarangiye FERWAFA yemeje ko iyi kipe izitabira iri rushanwa riteganyijwe kuba mu kwezi gutaha.

Muri CECAFA y'abatarengeje imyaka 20 izabera muri Tanzania,  u Rwanda rwisanze mu itsinda A hamwe na Tanzania izaba yakiriye amarushanwa, Somalia ndetse na Djibouti.

Mu gihe Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 izaba ikinira mu rugo iri mu itsinda A hamwe na Eritrea ndetse na South Sudan.

Uko Amakipe yatomboranye muri CECAFA U20:

Itsinda A: Tanzania, Rwanda, Somalia, Djibouti

Itsinda B: Burundi, Eritrea, South Sudan, Uganda

Itsinda C: Ethiopia, Kenya, Sudan

Uko Amakipe yatomboranye muri CECAFA U17:

tsinda A: Rwanda, Eritrea, South Sudan

Itsinda B: Uganda, Ethiopia, Kenya

Itsinda C: Sudan, Djibouti, Tanzania

Inama ya Komite Nyobozi ya CECAFA yateranye ku wa 10 Ukwakira, yemeje uburyo hazakinwa imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 17 n’icy’Abatarengeje imyaka 20.

U Rwanda ruzakira imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika mu batarengeje imyaka 17, mu Karere ka Afurika y’Iburasizuba no Hagati, izabera i Kigali hagati yo ku wa 13 no ku wa 28 Ukuboza 2020.

Iri rushanwa ryo gushaka itike ya CAN U-17 izabera muri Algérie mu 2021, ryagombaga kubera i Kigali mu ntangiriro za Nyakanga, ariko risubikwa kubera icyorezo cya COVID-19.

Mu gihe Tanzania izakira imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika mu batarengeje imyaka 20, mu Karere ka Afurika y’Iburasizuba no Hagati.

Abakinnyi baheruka mu ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 17, bamwe bakazaba bagize iy'abatarengeje 20

Abakinnyi baheruka gukinira Amavubi y'abatarengeje imyaka 15, bazaba bagize iy'abatarengeje imyaka 17





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND