RFL
Kigali

Imiterere y'abantu bitwa ba Vestine

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:28/10/2020 15:45
3


Abantu bitwa Vestine bagira ubuhanga bwihariye bwo kugera ku byo bifuza bibaha imbaraga zo gufata umwanya w’umuyobozi kandi bagahora ku mwanya wa mbere mu gihe cyo kuyobora itsinda.



Ba Vestine Bagira imbaraga, ishema n'ubutwari,Gukurura abagabo ntibiri mu byo ba Vestine bitaho, Vestine abona ko ubuzima bwe ari ikintu cy’ingenzi cyane bityo akaba ari bwo ashyira imbere y’ibindi. N'ubwo utuntu duto duto dushobora kumushimisha, ntabwo bihagije kubaka umubano uhamye na Vestine. Bene aba bantu bakeneye umuntu ushobora kubumva, ariko kandi akaba ari umuntu uzi guhangana n’ubuyobozi bwabo.

Mu bijyanye n’urukundo n’amaragamutima, Vestine aratuje cyane yirinda ibihe bidafite ibyiringiro by'ejo hazaza, akunda gufata umwanya we mbere yo gushinga urugo , arategereza  akazahura n’umuntu bakwiranye ntabwo apfa guhubuka  bisobanuye ko ashobora gutinda gushaka kubera gutegereza igihe gikwiye , Kwiyemeza ni ikintu Vestine afatana uburemere cyane kandi iyo yinjiye mu bucuti buraramba rwose Kubikwa no kugira isoni, biragoye kwegera abandi. Ukunda rero kuba mwisi cyangwa isi ifunze wumva uguhumuriza. Ufite inshuti nke, ariko ni abantu bizewe bashobora gushingirwaho.

Mu buzima busanzwe vestine ntabwo akunda kuvuga,agira inshuti nke ariko z’ingenzi mu buzima bwe, aratuje cyane , umuryango we awitaho cyane. Mu bisanzwe uri umuntu ukomeye ndetse ukunda gukora cyane,ariko iyo unaniwe noneho bitwara igihe ngo ubashe gukira niyo mpamvu utagomba kwinaniza cyane ubundi ukwiye no gufata umwanya uhagije wo gusinzira kugirango ubone imbaraga zo kuzakora ejo, ingingo zawe zigira intege nke ni amagufwa, igifu, umutima n’igifu. Ntabwo twabashije kumenya ubusobanuro bw’iri zina ariko nitububona tuzabushyiraho.

Src: Les- prenoms.org

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • vestine1 year ago
    murakoze
  • Hagenimana Eric9 months ago
    Niko mwaduha link yogushakiraho amazing n'ibisobanuro byayo
  • Manishimwe Emmy6 months ago
    Murako kutugeza





Inyarwanda BACKGROUND