RFL
Kigali

Abakinnyi ba Mukura basabwe kuguma mu rugo mu gihe bari gutangira imyitoza kuri uyu wa Gatatu

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:28/10/2020 9:35
0


Ikipe ya Mukura Victory Sport yagombaga gutangira imyitozo kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Ukwakira 2020, ubuyobozi bwasabye abakinnyi bayo ko bagomba kuguma mu rugo ndetse n'abari bageze i Butare bashaka bakitahira.



Tariki 25 Ukwakira 2020 ni bwo abakozi n'abakinnyi ba Mukura Victory Sport bari bapimwe icyorezo cya Covid-19 byari biteganyijwe ko ibisubizo bazabihabwa ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki 27 Ukwakira 2020.

Mu kiganiro Inyarwanda yagiranye n'umuyobozi ushinzwe ubuzima bw'ikipe ya Mukura, Gasana Jerome yadutangarije ko impamvu imyitozo isubitswe, avuga ko byatewe n'ibyangombwa bitari byaboneka. Yagize ati "Ntabwo turabona ibyangombwa ku mpande zombi, haba ibyemezo bya FERWAFA, cyangwa se ibyo mu buzima busanzwe nta byemezo turabona". 

Yakomeje agira ati "Twebe ibyemezo twari twasabwe byose kugeza ku wa kabiri mu gitondo twari twamaze kubitanga, ubwo rero izindi nzego bagombaga kwicara bakabyigaho bakaduha uburenganzira. Igihe bazatubwirira cyose  twe turiteguye tuzahita dutangira."


Mukura yaherukaga gupimisha abakinnyi n'abakozi bayo 35

Amakuru ava ku ruhande rw’abakinnyi bavuga ko basabwe kuba bigumiye aho baba bakazabwirwa niba bazongera gupimwa ku wa Gatandatu w'iki cyumweru turimo ndetse ko batari bahabwa ibisubizo by’ibipimo baheruka gufatwa. Byari biteganyijwe ko kandi ikipe ya Mukura igomba gukora umwiherero icumbitse muri Sovu Hotel.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND