Ikipe ya Mukura Victory Sport yagombaga gutangira imyitozo kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Ukwakira 2020, ubuyobozi bwasabye abakinnyi bayo ko bagomba kuguma mu rugo ndetse n'abari bageze i Butare bashaka bakitahira.
Tariki
25 Ukwakira 2020 ni bwo abakozi n'abakinnyi ba Mukura Victory Sport bari bapimwe
icyorezo cya Covid-19 byari biteganyijwe ko ibisubizo bazabihabwa ku mugoroba
wo ku wa kabiri tariki 27 Ukwakira 2020.
Mu kiganiro Inyarwanda yagiranye n'umuyobozi ushinzwe ubuzima bw'ikipe ya Mukura, Gasana Jerome yadutangarije ko impamvu imyitozo isubitswe, avuga ko byatewe n'ibyangombwa bitari byaboneka. Yagize ati "Ntabwo turabona ibyangombwa ku mpande zombi, haba ibyemezo bya FERWAFA, cyangwa se ibyo mu buzima busanzwe nta byemezo turabona".
Yakomeje agira ati "Twebe ibyemezo twari twasabwe byose kugeza ku wa kabiri mu
gitondo twari twamaze kubitanga, ubwo rero izindi nzego bagombaga kwicara
bakabyigaho bakaduha uburenganzira. Igihe bazatubwirira cyose twe turiteguye tuzahita dutangira."
Mukura yaherukaga gupimisha abakinnyi n'abakozi bayo 35
Amakuru
ava ku ruhande rw’abakinnyi bavuga ko basabwe kuba bigumiye aho baba
bakazabwirwa niba bazongera gupimwa ku wa Gatandatu w'iki cyumweru turimo
ndetse ko batari bahabwa ibisubizo by’ibipimo baheruka gufatwa. Byari
biteganyijwe ko kandi ikipe ya Mukura igomba gukora umwiherero icumbitse muri
Sovu Hotel.
TANGA IGITECYEREZO