RFL
Kigali

Bartomeu utavugaga rumwe na Messi asize nkuru ki muri Barcelona? Ese aho ntiyabaye nka ya mungu?

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:28/10/2020 9:19
0

Nyuma yo kunengwa kenshi ku byemezo yafataga, byatumye FC Barcelona igaragara nk'insina ngufi ku ruhando mpuzamahanga, bituma abafana bigaragambya bamusaba kuva ku buyobozi ndetse yotswa igitutu n'abo bayoboranaga, byarangiye Josep Bartomeu wari umuyobozi wa FC Barcelona yeguye. Ayisigiye iki? Azibukirwa ku ki?



Bartomeu yeguye nyuma y'umukino Barcelona yatsinzwemo na Real Madrid ibitego 3-1, bigaragara ko abakinnyi badafite ubushake bwo kwitangira ikipe, bisanga umwuka mubi wari umaze igihe muri iyi kipe ahanini izingiro ryawo riri ku mutwe wa Perezida w'ikipe Bartomeu.

Uyu muyobozi yari amaze igihe kitari gito atorohewe n'abafana ndetse n'abandi bayobozi bo muri Barcelona ndetse akaba atanavugaga rumwe na kapiteni w'iyi kipe Lionel Messi wifuje gusohoka muri Barcelona muri iyi mpeshyi ariko bikanga.

Bartomeu avuga ko nubwo yafashe umwanzuro wo gusezera ariko asize yemeye ubusabe bw'uko Barcelona yitabira Super League y'i Burayi. European Super League ni ubwoko bw'irushanwa ry'amakipe y'i Burayi bwatekerejweho kuva mu myaka ya 1990, ariko butigeze bushyirwa mu bikorwa.

Abafana bari bamaze igihe bagerageza uburyo bakuraho Bartomeu, wabaye Perezida w'iyi kipe guhera mu mwaka wa 2014 akaba yari amaze igihe adacana uwaka na Lionel Messi. 

Yeguye ejo ku wa kabiri, hamwe n'abagize inama yose y'ubuyobozi bukuru bwa Barcelona. Mu ijambo yavuze yegura, yavuze ko Barça yatangiye gahunda yo kwinjira muri Super League y'i Burayi ngo biyifashe mu buryo bw'imari mu gihe kiri imbere.

Mu cyumweru gishize, BBC Sport yari yatangaje ko hatangiye ibiganiro byo gushyiraho shampiyona ya Premier League yo ku rwego rw'Uburayi ifite agaciro ka miliyari 4,6 z'amapawundi, ikitabirwa n'amakipe akomeye yo kuri uyu mugabane. Ariko ibyo biganiro biracyari mu ntango.

Javier Tebas, umukuru wa shampiyona ya Espagne izwi nka La Liga, yasubije ku magambo ya Bartomeu ajyanye n'iyo gahunda avuga ko "yemeza ubuswa bwe mu mupira w'amaguru". Tebas yavuze ko iryo ari "irushanwa ry'intege nke ryo mu bitekerezo rizisenya ubwaryo".

Bartomeu asize he Barcelona?

Mu kwezi kwa gatatu ni bwo byari biteganyijwe ko Bartomeu yegura, amaze gusoza manda ze ebyiri ziteganywa n'amategeko ya Barcelona, ariko icyo gihe yari ahanganye n'amatora yo kumutakariza icyizere. Abanyamuryango ba Barcelona barenga 20,000 bashyize umukono ku nyandiko isaba ko akurwa ku buyobozi bw'iyi kipe.

Mu mwaka ushize hari hakomeje kwiyongera kurakarira ubuyobozi bwe kubera ubukungu bw'iyi kipe bwarimo kurushaho gucumbagira ndetse n'umusaruro mubi w'ikipe mu kibuga no kunanirwa kwegukana igikombe icyo ari cyo cyose mu mwaka ushize.

Bartomeu yari yaranashwanye na Messi ku mpeshyi nyuma yuko uyu rutahizamu ukomoka muri Argentina atanze ubusabe bwo kuva muri iyi kipe.

Byarangiye Messi yanze kujya mu nkiko ngo abe yayivamo ku ngufu, ahitamo kuguma muri Barcelona, ariko asigara yumva yarahemukiwe na Bartomeu, yongeraho ati: "Nta mushinga wigeze ubaho cyangwa ikintu cyo mu gihe kirekire".

Barcelona ni ikipe y'abafana - ni bo ba nyirayo, batora bagahitamo Perezida wayo.

Bartomeu yeguye nyuma yo kunengwa kenshi no gukemangwa ku miyoborere ye

Bartomeu ntiyari akivuga rumwe na Messi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND