RFL
Kigali

Intekerezo 6 ziza mu mutwe h'umukobwa akimara guhura n’umusore wa nyawe (Yaremewe)

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:28/10/2020 9:17
0


Ubundi urukundo ni inzira y’ibyishimo. Kwigirira icyizere wowe ubwawe no guhagarara ku nshingano zawe wemye bigendanye n'uko uwo mukundana akwitaho n'icyo agutekerezaho. Niba uwo mukundana akunda n’ibyo wita bibi byose ntabwo uzigera uta icyizere cy’ibyishimo by’ejo, uzagerageza ahubwo umugumane.



Urukundo ruguha amarira gusa kuruta inseko ntabwo rukwiriye kuba mu bigutwara umwanya cyangwa imbaraga. Umuhungu mukundana agomba kuguha uburinzi bukomeye, akaguha n’impamvu za nyazo nta n'aho ashingiye uretse ku byiza akubonamo. Rimwe na rimwe abantu bemerera imyitwarire itari myiza mu rukundo rwabo, igafata umwanya munini kandi bazi neza ko batazayihanganira, bigaterwa n'uko bashyira imbere urukundo rw’uburibwe bagashukwa n'urwiyoroshe isura y’ukuri ejo bikarangira bababaye, bitewe n’abantu bahuye nabo batari aba nyabo kuri bo (bataremewe kubana nabo).

Biragora kubyiyumvisha ko uri gukundana n’umuntu utari uwa nyawe, udafite na gahunda ihamye ku buryo isaha n’isaha waba witeguye kubabazwa; Niba ari uwa nyawe kuri wowe rero byanga bikunze ujya ubyiyumvamo kumureka nawe ubwawe wumva utabikora, wumva uhagijwe nawe, mbese wumva utamwikuramo byoroshye ndetse aguha n’umutekano mu ntekerezo zawe kandi ubona afite intego ihamye kuri wowe.

DORE INTEKEREZO ZIZAKUZAMO NUMARA GUHURA N’UMUNTU WIFUZA KUGUKUNDA BY’ITEKA

1.      Ndi mwiza

Iteka mu rukundo, umugabo/umusore wa nyawe kuri wowe, azajya ahora agaruka ku bwiza bwawe, uko uteye neza, ndetse n’uko ukora ibintu byawe agushima akongerera n’imbaraga. Azajya ahora yitaye kuri roho yawe, ku mpumeko yawe, ku mutima wawe, ku bantu yishimira kuri wowe. Uyu musore/umugabo ntabwo azigera aguca intege na rimwe, haba ku kuntu ugaragara inyuma,…Nuba uri kumwe n’umuhungu /umugabo wa nyawe nawe ubwawe uzumva wikunze cyane, azaba uwa mbere mu gukemura ibibazo byawe n’ibiguhangayikishije.

2.      Ndi uw'agaciro

Umuhungu ugukunda akwiye kugufata nk’umwamikazi, akwiye kugufata nk’uko nawe yifata, ntakwiye kugushyira hasi, ndetse akwiye kugufata nk’udasanzwe. Umugabo/umusore udashobotse iteka azajya akwereka ko ntacyo ushoboye, intego zawe ntaziteho cyane, mu gihe uwa nyawe kuri wowe azajya akora uko ashoboye bibe ikinyuranyo. Azajya aba ahari kugira ngo agufashe muri buri ntambwe yose y’ubuzima ugiye gutera, azakubera itara rikuyobora, azaguhangayikira kuruta nawe ubwe, uzumva uhawe agaciro cyane, ni nabwo uzamenya agaciro ufite nuba uri kumwe n’umuntu wa nyawe. Azakurinda buri kimwe cyose cyagatumye utekereza ko nta cyo ushoboye akwibutse ko uri uw’ingenzi cyane.

3.      Nkwiye gufatwa neza cyane

Mbere yo guhura n’umuntu ugufata neza, uzamera nk’umuntu witeguye guhabwa imiti yagenwe na muganga. Abakobwa bishimira urukundo rubagira nk’abarwayi mbese bagahora bitabwaho n’abo bakunda kandi ni byo binabaho mu buzima bwiza. Ikinyamakuru relrules cyagaragaje ko umukobwa uri kumwe n’umuntu umukunda by’ukuri, arerwa nk’umwana uri kugaburirwa ibyo babanje kunomba. Umuhungu/Umugabo abinyujije mu bikorwa bye azaha uwo akunda itandukaniro ry’urukundo ruzima n’urukundo rutuzuye..

4.      Ubuzima ni agatangaza

Iyo ufite umuntu ukwitaho akaguha buri kimwe ukwiriye kubona, uba wumva ntawe mureshya. Buri munsi ukubera mushya, uzajya wumva wakora neza buri munsi kandi ugire intumbero y’ejo hazaza. Uzajya wumva umukumbuye rimwe na rimwe kubera ibikorwa bye. Umugabo wa nyawe akuzanira ibinezaneza mu buzima bwawe. Akubera igitaramo wakarebye buri munsi ndetse umubonamo igisobanuro cy’isi. Wumva uryohewe n’ubuzima waba uri wenyine ukaba wanakwivugisha uti ”Ubuzima ni agatangaza”.

5.      Urukundo ni urwa mbere kandi rurakwiye.

Rimwe na rimwe abenshi bariyanga ndetse bakanga n’undi mubano uwo ari wo wose kubera guhitamo umuhungu uriza uwo akunda, agatuma yumva adakunzwe nta n'umutekano afite. Nuhitamo neza uzamenya ko n’abandi bakwiriye gukundwa kandi uzumva neza impamvu y’urukundo mu buzima bwawe.

6.      Ndi umukunzi mwiza

Nukundana n’umuntu wa nyawe, nawe ubwawe uzagira icyizere gikomeye cyo kuba uri umuntu mwiza bihagije, uzumva neza ko umuhagije kuko icyo uzamukorera cyose uzajya wumva ko cyakiriwe neza maze nawe wigirire icyizere uti ”Ndi umukunzi mwiza”. Umukunzi wawe wa nyawe ntazigera agusaba ibintu bitari ngombwa, imbaraga zawe azaziha agaciro kandi duke ugerageza gukora azajya atwubaha.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND