Umuhanzi Lil G yikomye Producer umaze kumenyekana cyane bitewe n’indirimbo yashyizeho ikiganza zirimo Saa moya yanavugishije benshi ku ngingo zitandukanye. Yavuze ko Element arimo akora ibintu bisa ku buryo akwiriye kwisubiraho mu guteza imbere umwuga we.
Lil G yagize ati: ”Producer Element niba uri kutwumva ugerageze wiminjiremo agafu kuko ukora ibintu bisa”.
Producer Element
Yongeyeho ko
abahanga mu bijyanye na Production cyangwa se gutunganya amajwi y’indirimbo ari
bo babyumva neza. Lil G yanavuze ko indirimbo zose zikorwa na Element ari zimwe
zikoze kimwe ku buryo nta mwihariko wa buri ndirimbo atunganya.
Umuziki wa
none asanga bitewe n'uko nta mwanya ba producers bari guha abahanzi mu
kubakorera injyana z’indirimbo. Kuba izo ndirimbo zikundwa Lil g avuga ko abanyamakuru bahatira abanyarwanda indirimbo mbi bikarangira zikunzwe.
Lil G yicuza
icyatumye akora indirimbo Nimba umugabo yamumenyekanishije akiri muto
Mu kiganiro Isango na Muzika cya Isango Star kuri televiziyo umuhanzi Lil G yabajijwe niba ataraba umugabao nk'uko yabirimbye mu ndirimbo “Nimba umugabo” imaze imyaka icumi niba ibyo yaririmbye ataraba byo.
Yagize ati: ”Man iriya ndirimbo yarampemukiye cyane umuntu wese aba abimbaza”. Yongeyeho ko gukora iyo ndirimbo cyari igitekerezo cya Lick Lick aho yari afite iyitwa Ikaramu yakozwe na Diplomat ndetse n’iyo yakoze.
Lil G
yahisemo kuyikora kuko yari umwana muto kandi yifuza kuzaba umugabo. Asobanura
ko iyo ndirimbo yamugejeje ahantu atatekerezaga nko muri Uganda, Tanzaniya
n’ahandi.
TANGA IGITECYEREZO