Umuhanzi ufite impano itangaje kandi ukiri muto wo mu gihugu cya Uganda, Fresh Kid, ashimangira ko Se umubyara batakorana indirimbo kuko amufata nk’umuhanzi w’umuswa cyane.
Fresh Kid ni umuhanzi watangiye kuvugwa cyane mu ntangiriro za 2019. Indirimbo ze zirakunzwe cyane muri Uganda no hanze yaho nka; Bambi, Banteka, Ebasanyusa Abayaaye n’izindi zinyuranye.
Uyu mwana w’imyaka 8 y’amavuko, muri muzika ya Uganda
ahagaze neza. Se,
Paul Mutabazi uzwi cyane ku izina rya Fresh Daddy nk’umuhanzi ariko utaramenyekana nk’umwana we Fresh Kid
wifuzwa na benshi muri Collabo nawe amusaba gukorana indirimbo ikamamara.
Fresh Daddy (Se
wa Fresh Kid) yagerageje amahirwe ye muri muzika nyuma yo gusinyana na Kalifah
Aganaga's Bad Character records imufasha mu bya muzika, yasohoye indirimbo nka, Maziike, Nafuuka
Mulasi n’izindi ariko na n'ubu impano ye
irakemangwa ko itatera imbere nk’umwana we Fresh Kid.
Fresh Kid na Se Fresh Daddy
Fresh Kid
avuga kuri muzika ye, yabajijwe niba agomba gukorana indirimbo na Se uhora uyimusaba,
uyu mwana yahamije ko atazakorana indirimbo na Se kuko abona ko ari umuswa
mu bya muzika. Leta ya Uganda yigeze kwibasira Fresh Kid ko yareka muzika
akajya kwiga aho yari atagiye kwanga ishuri akigira mu bya muzika nk’ahari
impano ye itangaje.
TANGA IGITECYEREZO