Igitsinagabo akenshi kiba gifite ibintu byinshi gikeneye ku gitsinagore n'ubwo kenshi hari ibyo tugira ingenzi ibindi tukabigira ibisanzwe gusa nta kiza nko kumenya ibyo umugabo wawe akunda cyangwa umukunzi wawe maze ukabyubahiriza ukiturira mu munyenga w’urukundo. Sobanukirwa ibintu 8 igitsinagabo gikunze kwifuza ku bagore n'ubwo batabivuga.
Si inkuru
mbarirano ko abagabo benshi bakunda igitsinagore bakurikije ubwiza babona
inyuma ku mubiri. Ibi byashyigikiwe n’abagabo benshi aho bahamya ko bakunda
abagore basa neza ku isura, gusa kandi ibi ntibikuyeho ko hari ibindi bintu
abagabo baba bifuza ku bagore kugira ngo bagirane umubano urambye. Muri ibyo
bintu by'ingenzi abagabo bifuza akenshi ntabwo batinyuka kubivuga. Bimwe muri ibyo
harimo 8 bikurikira:
1. Bakunda umugore wifashije: Yaba ari
abakobwa cyangwa abagore, abagabo bishimira umutegarugori wifashije yaba ari
ukwitunga ndetse no kugira akazi. Birazwi ko akenshi usanga abakobwa ndetse
n’abagore bitabwaho n’abagabo bakundana mu buryo bw’amafaranga. Abagabo benshi
bo bakunda abagore bashoboye kwifasha mu buryo bw’amafaranga, ntibakunda
umugore uhora abasaba amafaranga.
2. Bakunda umutegarugori uzi kwiyitaho: Birazwi ko kwiyitaho ari kimwe mu bintu abari n’abategarugori bitaho cyane, gusa
hari n’abandi batabyitaho. Abagabo nabo bakunda umutegarugori uzi kwiyitaho mu
buryo butandukanye. uzasanga iyo bagiye kurambagiza bita ku isuku,imyambarire
irangwa n’umukobwa. N'ubwo yaba afite ubwiza buhebuje ariko atazi kwiyitaho, uyu
mutegarugori ntabwo akundwa n’igitsinagabo.
3. Bakunda umugore wumva: Kimwe mu bintu
biranga igitsinagore ni ukuvuga cyane, usanga n'iyo baganira n’abagabo babarusha
kuvuga cyane kandi ibi abagabo ntibabikunda. Muri rusange abagabo bakunda
abagore bumva kandi bakumvira kuko usanga abagore benshi batagira ingeso yo
kumva ahubwo bo bikundira kuvuga cyane.
4. Bakunda cyane umutegarugori ukunda guseka: Ku isi nta muntu ukunda umuntu ushaririye, wa wundi utajya unaseka mu gihe
cy’urwenya. Abagabo nabo bishimira abategarugori bakunda guseka kandi bahora
bishimye. Umuntu useka aba afite n’umutima mwiza ni nayo mpamvu abagabo usanga
bikundira abari n’abategarugori baseka akenshi kuko bagwaneza.
5. Bakunda abagore bafite ubwiza karemano:
Biramenyerewe cyane ko abagore benshi bakunda gukora ibishoboka byose ngo
barusheho kuba beza, aha uzasanga bifashisha ibirungo (make up/maquillage)
binyuranye bibafasha kongera uburanga bwabo binabafashe gukurura abagabo. Gusa
ibanga abagabo babahisha nuko bikundira uburanga karemano. Ntibakunda abagore
bitera ibirungo ahubwo bishimira cyane abafite uburanga bavukanye.
6. Bakunda abagore bigirira icyizere: Kimwe mu bintu abagabo bakunda ku bagore ariko baterura ngo babivuge ni uko
bakunda umugore uzi icyo ashaka, umugore wigirira icyizere kandi akamenya no
kwihagararaho. Muri rusange abagabo bakunda abagore bateye gutyo kuko bizera ko
ubwiza gusa ku mubiri atari bwo bwubaka.
7. Bakunda abagore bafite umwihariko: Kwiharira mu mico ndetse no mu myitwarire kw’abagore ni ikintu cy'ingenzi abagabo
bakunda, kuko ntibakunda umugore ukora ibintu cyangwa ngo yambare imyenda
runaka arebeye ku bandi ni ingenzi cyane kuri bo ko umugore agomba kuba afite umwihariko
we.
8. Bakunda umugore wiyubaha: Ni byo koko uwiyubashye yubaha n’abandi ni nayo mpamvu abagabo bikundira abagore biyubaha muri byose. Ni iby'agaciro kuri bo kuba bakunda cyangwa ngo babane n’umugore wiyubaha kandi akanabubaha. N'ubwo tuvuze ibintu 8 abagabo bakunda ku bagore gusa batajya bavuga, hari n’ibindi byinshi bakunda gusa ibi ni bimwe by'ingenzi muri byo.
Src: www.love.com
TANGA IGITECYEREZO