Umukino wa kabiri wo kwishyura, ikipe ya As Kigali yakiraga APR FC, Nsanzimfura Keddy na Shaban Hussain ni bo batsindiye amakipe yabo.
Ku
munota wa 4 w'umukino ikipe ya APR FC yafunguye amazamu igitego cyatsinzwe na
Nsanzimfura Keddy wageze muri iyi kipe avuye muri Kiyovu Sport. Igice cya mbere
cyarangiye nta mpinduka zibaye, bajya kuruhuka APR FC iyoboye n'igitego kimwe.
Nsanzimfura Keddy ni we watsindiye APR FC
Mu
gice cya kabiri As Kigali ni bwo yabonye igitego cyatsinzwe na Shaban Hussain ku
munota wa 84 w'igice cya kabiri. Shaban Hussain ntabwo yakinnye umukino ubanza
wa gishuti.
Ababanje mu kibuga:
As
Kigali FC:
1.
Ndayishimiye Eric Bakame
2.
Rurangirwa Mossi
3.
Bishira Latif
4.
Rugirayabo Hassan
5.
Ahoyikuye Jean Paul
6.
Ntamuhanga Tumaini
7.
Benedata Janvier
8.
Nsabimana Eric
9.
Nkinzingabo Fiston
10.
Ndekwe Felix
11.
Sudi Abdallah
APR
FC:
1.
Ayishakiye Hertier
2.
Manzi Thierry
3.
Mutsinzi Ange
4.
Ombolenga Fitina
5.
Niyomugabo Claude
6.
Niyonzima Olivier
7.
Manishimwe Djabel
8.
Nsanzimfura Keddy
9.
Byiringiro Lague
10.
Usengimana Dany
11.
Mugunga Yves
Biramahire Abeddy uheruka kugurwa na As Kigali yagaragaye muri uyu mukino
Umukino ubanza wa gishuti wabereye i Shyorongi, APR FC yari yanganyije na As Kigali igitego 1-1 nabwo ikipe ya APR FC ni yo yari yafunguye amazamu ku gitego cyari cyatsinzwe na Mugunga Yves kiza kwishyurwa na Hakizimana Muhadjiri.
Aya
makipe yombo ari kwitegura imikino nyafurika y'amakipe yitwaye neza iwayo aho
akomeje imyitozo yitegura tombora.
TANGA IGITECYEREZO