RFL
Kigali

Musenyeri Antoine Kambanda abaye umunyarwanda wa mbere ugizwe Karidinali

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:25/10/2020 16:57
5


Kuri iki Cyumweru tariki 25 Ukwakira 2020, Papa Francis Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi yatangaje abakardinali bashya 13 barimo Arikiyepisikopi wa Kigali, Musenyeri Antoine Kambanda uhise yanditse amateka yo kuba umunyarwanda wa mbere ugizwe Kardinali (Cardinal).



Aba bakardinali bashya 13 bazatangira inshingano zabo tariki 28/11/2020 nk'uko byatangajwe n'ikinyamakuru gitangaza amakuru y'i Vatican. Abakardinali ni bo batora Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatorika ku Isi, ibisobanuye ko buri mu Kardinali aba ari umukandida wo kuba Papa. Ni abantu kandi baba hafi ya Papa bakamugira inama mu bintu bitandukanye.

Kardinali ni rwo rwego rukuru rwo mu butegetsi bwa Ekleziya umuntu ageraho mbere yo kuba Papa, umuyobozi wa Ekleziya Gatolika ku isi. Ekleziya Gatolika yari isanzwe ifite abakardinali 219, muri abo 29 gusa nibo bo mu ku mugabane wa Africa, mu gihe igihugu cy'u Butaliyani cyonyine gifite Abakardinali 41.

Musenyeri Kambanda w'imyaka 62 y'amavuko yabonye izuba kuwa 10 Ugushyingo 1958, avukira mu karere ka Bugesera. Yize amashuri abanza n'ayisumbuye mu gihugu cy'u Burundi, muri Uganda no muri Kenya. Yarangije amasomo ya Tewolojiya mu iseminari nkuru ya Nyakibanda muri Diyosezi ya Butare.

Tariki ya 8 Nzeri 1990, yahawe ubupadiri na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II i Mbare muri Diyosezi ya Kabgayi, igihe yari mu rugendo rwa Gishumba mu Rwanda. Agihabwa ubusaseridoti, Musenyeri Kambanda yatangiriye ubutumwa bwe nk’umwarimu akaba n’ushinzwe amasomo mu iseminari Nto ya Ndera i Kigali.

Kuva mu 1993 kugeza mu 1999 yagiye gukomereza amasomo muri Kaminuza i Roma, ahakura impamyabushobozi ihanitse muri Tewolojiya Morale. Kuva mu mwaka wa 1999 kugera mu mwaka wa 2005 yabaye umuyobozi wa CARITAS ya Arkidiyosezi ya Kigali, aba n’umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro muri Arkidiyosezi ya Kigali.

Yabifatanyaga no kwigisha mu iseminari Nkuru ya Nyakibanda, akaba n’Umuyobozi wa Roho mu iseminari Nkuru ya Rutongo. Kuva mu 2005 kugeza mu 2006 yabaye Umuyobozi wa seminari Nkuru ya Kabgayi, mu 2006 kugera 2013 yagizwe umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda.

Ku itariki ya 3 Gicurasi 2013 ni bwo Nyirubutungane Papa Fransisko yamutoreye kuba umushumba wa Diyosezi ya Kibungo, tariki 20 Nyakanga 2013 ni bwo yahawe inkoni ya Gishumba.

Ku itariki ya 19 Ugushyingo 2018 ni bwo Papa Fransisiko yamutoreye kuba Arikiyepisikopi wa Kigali, kuwa 27 Mutarama 2019 aba ari bwo asimbura Arikiyepisikopi Tadeyo Ntihinyurwa ugiye mu kiruhuko. Intego ye ni “Ut vitam habeant” bivuze ngo ‘Bagire ubuzima’.



Musenyeri Antoine Kambanda yagizwe Kardinali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Isingizwe Pierre3 years ago
    Imana umurinde murugendo arimo kandi turamshigikiye
  • paul nshizirungu3 years ago
    yoooooo nibyiza cyanr rwose niba musenyeri wacu yagizwe cardinali turabyishimiye pe
  • Bonavanture 3 years ago
    Biradushimishije cyane Jyenkumukristo ndishimwe I mana izafashe mustering Mumirimoye
  • Emmanuel UWIZEYIMANA3 years ago
    Imana ishimwe kuba abanyarwanda twungutse Cardinale nibyagaciro kd turabyishimiye peee
  • Isingizwe rwose3 years ago
    Alleluia, Alleluia, Alleluia Azanaba umupapa wambere wumunyafrika





Inyarwanda BACKGROUND