RFL
Kigali

Dore impamvu 6 zishobora gutuma usiga umuntu ukunda cyane

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:25/10/2020 19:31
4


Iyi nkuru igendere ku kwigisha, ntabwo ari ukugusaba kumusiga ngo ni uko usanze abyujuje. Icarana nawe muganire cyangwa wegere umuntu mwizeye ko ashobora kubafasha, abagire inama mwubake ibyo mwatangiye.



Kujya mu rukundo ubundi ni cyo kintu cy’ingenzi cyane kandi gishimisha ku isi. Kabone n'ubwo watekereza ko wowe n’umukunzi wawe mukundana cyane, burya ntabwo biba bivuze ko umubano wanyu ari 100 ku rindi. Hari ubwo uzisanga mu rukundo n’umuntu ugukunda cyane, ariko ntibikaguhume amaso burya yanagusiga n'ubwo utagomba kubiteganya.

Ibyo byiyumviro byo gusigwa rero birababaza kandi bikababaza cyane iyo wibutse ko wakunze umuntu ariko akagusiga umureba. Ibi bizagusigira ikibazo muri wowe kigira kiti “Ese burya koko umuntu wese ukunze cyane yagusiga?” Ese kuki abantu bishimira kuva mu rukundo byoroshye? Ukuri ni: Kugira urukundo no kurutanga n’impano iva mu maraso yaba ay’umuryango cyangwa impano wiherewe n’Imana. Urukundo rwonyine rero ntiruhagije ngo umubano wanyu ukomere kandi ibyo bizabababaza mwembi umwe nagenda.

AHA DUFITE IMPAMVU 6 ZITUMA ABANTU BAHITAMO GUSIGA ABO BAKUNDA BAKANDIKA BASEZERA


1.      Bumva batubashywe

Ku musingi wa buri mubano wose hagomba kubamo kubaha. Abantu bazakundana cyane banabane ariko ntabwo bazihanganirana mu gihe hatarimo kubahana. Icyubahiro cy’umuntu kiza ku mwanya wa mbere kandi ibyo ugomba kubishyira mu mutwe wawe ukanabyubaha. Niba umuntu mukundana utamwubaha ntuzatinda kubona ibaruwa ye isezera mu rukundo mwari mufitanye.

2.      Ntabwo bahagijwe n’amarangamutima yawe

Igikomeza urukundo n’ingano y’amarangamutima aranga abakundana hagati yabo. Nta n'umwe muri bo uba wifuza gushyirwa hasi, gutenguhwa cyangwa gucibwa inyuma. Niba habayemo gutenguhana rero menya ko abantu bose bataremanywe umutima wo kwihanganira imitwaro yose bikorejwe, nubikorera uwo mu kundana ukamutenguha bikabije, hari ubwo kwihangana bizamugora bimunanire ubibone yandike asezera.

3.      Kubura urukundo rw’inyuma y’umubiri

Niwumva ngo urukundo rw’inyuma y’umubiri ntiwumve ko twarengereye cyangwa twakabije imvugo, Oya ! Uru rukundo rw’inyuma rurenze imibonano mpuzabitsina, kandi ni rwo nkingi y’umubano wanyawo. Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko urukundo rw’inyuma rutari imibonano mpuzabitsina ari rwo nkingi y’umubano w’igihe kirekire n’ibyishimo byawo, kuko ngo uko imibiri ikoranaho bifata ku mitima no mu bwonko mukamera nk'abakora imibonano mpuzabitsina nyamara ntayo mwakoze.

Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko gukoranaho ubwabyo bisobanura amarangamutima bigatanga n’ubutumwa ubwabyo. Muri 2009, uwitwa Hertenstein yakoreye ubushakashatsi ku bantu batabona, bagenda bakoranaho  ubwabo nyuma bagaragaza abafite: Ubwoba, umunaniro, abifitemo urukundo, ubugwaneza, ibyishimo,….. ku kigero cya 78%. Kwiburamo ubushobozi bwo kugaragaza urukundo binyuze mu gukoranaho by’inyuma y’umubiri biri mu bituma umubano ugenda nka nyomberi.

4.      Yiyumva nk’utaguhagije

Ubyemere cyangwa ubyange, umuntu ugukunda aziyemeza agusige mu gihe cyose yumva ko ataguhagije. Umuntu wese ugukunda azakora uko ashoboye yumve ko ashimiwe nawe bitewe n’ibyo agukorera ariko nabura ayo mahirwe akiyumvamo ko hari ibyo adashoboye azandika agusezere.

5.       Ntabwo ategwa amatwi

Ubwumvane ni ingenzi cyane mu rukundo. Ntabwo bisobanuye ko muzahora muvuga ariko nanone ntabwo urukundo rwubakira mu guceceka no gutuza by’igihe kirekire. Aha biratwerekeza mu kuganira, gutegana amatwi no gukemurirana ibibazo. Abantu batumvwa n’abo bakundana rero bahitamo kwandika bakigendera.

6.      Nta kintu na kimwe cy’urukundo bacyiyumvamo

Ibyo mwanyuzemo bishobora kumubera intandaro yo kugusiga burundu, bitewe n'uko nta rukundo akigira muri we. Mu gihe bigenze gutya usabwe kwicarana nawe mukaganira nk’uko twabivuze tugitangira iyi nkuru, ukamukunda bushya, ukamuvunikira ukamugarurira umutima w'urukundo binyuze mu mbuto zawe umwerera. Nta muntu utifuza gukunda ariko uwo mubana ni we nzira yawe nziza yo gukunda cyangwa yo kubireka burundu.

Inkomoko: Psycho2go






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NIYIGENA3 years ago
    IBYO BIRASHOKA KUKU HARABA KUNDANA BATARABANA BAMARA GUSHINGA URUGO UMWE AGATAGIRA KUMVAKO URENZE KURIMUGENZIWE AGATUMA URUKUNDO RUYOYOKA BUHORO BUHORO.
  • tegura3 years ago
    ese mugihe ukunda umuntu muri murukundo akagusaba ko muryamana ukanga agahita agusiga biba bisibanue iki ese cyaba waba uri feke kuko utamuhae ibyo agusabye ,ese murukundo biba ari ngombwa ibyo bintu ,ese umukunda cyane wakora iki ngo ubyiyibagize mugihe utabasha gutanga icyo agusabye, ese mur care zitangwa murukundo iyo ntigomba kuburamo @@@murakoze
  • Kwizera jean de Dieu 3 years ago
    Tegura na Niyigena turabashimiye kubitekerezo byanyu ! Hanyuma , #TEGURA turagusaba gukomeza gukurikirq inyaRwanda
  • jaendamour2 years ago
    murakoze kunama mutugirape gusa uwonakundaga arabyujuje byose nayobee icyonakorap





Inyarwanda BACKGROUND