RFL
Kigali

Iran: Umuyobozi w’ikirenga Khamenei yasabye ko igihugu cyafata ingamba zikakaye mu kurwanya COVID-19

Yanditswe na: Christian Mukama
Taliki:25/10/2020 7:56
0

Khamenei yategetse ko hajyaho ingamba nshya kandi zikakaye mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya COVID-19. Iki cyorezo kimaze kuyogoza Iran dore ko kimaze guhitana abaturage bayo basaga 32.320.



Umuyobozi w’ikirenga wa Iran, Ayatillah Ali Khamenei kuri uyu wa gatandatu yasabye abagize akanama gashinzwe guhangana n’icyorezo cya COVID-19 gukaza ingamba n’amategeko bijyana na byo. Ibi bibaye nyuma yaho iki gihugu gikomeje kwibasirwa n’icyorezo cya corona virus.

Kugeza ubu, iki minisiteri y’ubuzima muri iki gihugu itangaza ko kiri guhangana n’inkundura ya gatatu y’icyorezo cya COVID-19. Izi ngamba nshya zigiye gushyirwaho kubera umubare w’ubwandu udahwema kugabanyuka ahubwo urushaho gutumbagira.

Kuri uyu wa gatandatu nib wo hateranye akanama gashinzwe guhangana n’iki cyorezo. Iyi nama iteranye nyuma yuko ku wa gatanu iki gihugu cyagize ubwandu bushya bwinshi kurusha indi minsi yose kuva iki cyorezo cyagera muri iki gihugu. Ku wa gatanu ubwandu bushya ku munsi bwari bugeze ku 6.134.

Umuvugizi wa minisiteri y’ubuzima, Sima Sadat Lari yatangaje kuri uyu wa gatandatu ko abandi bantu 335 na bo bitabye Imana bahitanwa n’iki cyorezo. Kuva COVID-19 yagera muri Iran imaze guhitana abagera ku 32.320. Naho ubwandu muri rusange bwo bukaba 562.705.

Khamenei yategetse ko hashingwa icyicaro gikuru cy’aho iri tsinda rirwanya COVID-19 ryajya rikorera mu rwego rwo kugenzura iyubahirizwa ry’ingamba zishyirwaho na Leta.

Khamenei yongeyeho ko abaturage bazarenga ku mabwiriza yo kwirinda bazahanwa bikomeye. Kuri uyu wa gatanu guverinoma yongeye gushyiraho amategeko akakaye yo guhashya iki cyorezo mu murwa mukuru Tehran ndetse no mu ntara 5 zifite ubwandu bukabije.

Muri Kamena, uhagarariye diporomasi y’iki gihugu yatangaje ko kurwanya iki cyorezo gihugu cye bizagorana kubera ibihano mpuzamahanga cyafatiwe. Yongeyeho ko kura imiti ndetse n’ibindi bikoresho byo kwa muganga bitazorohera iki gihugu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND