RFL
Kigali

Ibyishimo bikomeye kuri Marcus Rachford ugiye gufashwa n’abikorera mu bikorwa by’urukundo

Yanditswe na: Christian Mukama
Taliki:24/10/2020 7:41
0


Mu bwongereza abanyeshuri basanzwe bahabwa amafunguro ku ishuri ariko mu gihe COVID-19 yibasiraga iki gihugu bwa mbere, Leta yahagaritse iki gikorwa doreko n’amashuri yarafunze. Ibi byibasiye imiryango ikennye cyane kubera itabashaga kugaburira abana uko bikwiye. Rashford niko gutangiza gahunda yo gufasha iyi miryango.



Muri Kamena, Rashford yashoboye kwemeza guverinoma ya Boris Johnson gukomeza kugaburira abana mu gihe amashuri yari afunze mu nkundura ya mbere ya COVID-19. Abana basaga miriyoni 1,5 ni abagenerwa bikorwa kuri iyi gahunda.

Hashize igihe gito amashuri yongeye gufungura mu Bwongereza ndetse na gahunda y’ifunguro isubukurwa hose. Nyamara hari impungenge na none zikomeye kubera abana bagiye kujya mu biruhuko. Uyu mukinnyi yongeye gutakamba asaba Leta ko yakomeza gahunda y’ifunguro ku banyeshuri cyane cyane abo mu miryango ikennye nyamara yatewe utwatsi.

Inteko ishingamategeko iherutse gutorera oya umushinga w’itegeko ryateganyaga gukomeza kugaburira abana ku mashuri mu biruhuko. N’ubwo amashuri yarikuba afunze aba bana barikugaburirwa kugeza kuri Pasika.

Uyu mukinnyi wa ruhago wabigize umwuga dore ko akinira ikipe ya Manchester United kimwe n’iy’ u Bwongereza ari mu byishimo bikomeye nyuma yuko abashoramari biyemeje kumufasha mu bikorwa bye.

Rashford aherutse guhemberwa iki gikorwa cy’urukundo yatangije. Mu bihembo yahawe harimo n’impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro yahawe na Kaminuza ya Manchester. Ubwo yahabwaga iki gihembo yatangaje ko ibi bikorwa azi akamaro kabwo kuko nawe ubwe mu gihe yigaga mu mashuri mato iwabo babonaga amafunguro ahagije bigoranye. Yakomeje yerekana ko iwabo kimwe n’indi miryango bafashwaga n’iri funguro ryo ku ishuri.

Ibikorwa byiganjemo iby’abacuruza ibiryo kimwe n’ubuyobozi bw’imijyi imwe n’imwe ni byo byiyemeje gufasha imiryango muri iki gihe cy’ibiruhuko. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND