RFL
Kigali

Basketball: Ku isabukuru ye, Perezida Kagame yakurikiye umukino wa REG na APR wabereye muri Kigali Arena - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:23/10/2020 21:58
0


Perezida Paul Kagame, yakurikiye umukino wa shampiyona ya Basketball imbonankubone wahuje REG na APR wabereye muri Kigali Arena, ku munsi yizihijeho isabukuru y'amavuko.



Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Ukwakira 2020, ubera mu nzu y'imyidagaduro ya Kigali Arena, aho warangiye REG BBC ikatishije itike y'umukino wa nyuma, yisasiye APR BBC ku ntsinzi y'amanota 75-68.

Perezida Kagame wizihije isabukuru y'imyaka 63 y'amavuko, yakurikiye uyu mukino ari kumwe n'abayobozi batandukanye barimo Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa.

Umukuru w'igihugu yaherukaga muri Kigali Arena Tariki 20 Gashyantare 2020, ubwo yamurikaga ku mugaragaro iserukiramuco ry’ibihangange bya Afurika GOA ryagombaga kuba ryarabaye hagati ya tariki 16-22 Kanama 2020, rikabera mu Rwanda ariko riza gusubikwa kubera icyorezo cya Coronavirus.

Perezida Kagame akunda gukurikira umukino wa Basketball cyane kurusha indi mikino mu Rwanda muri iyi myaka, kubera ko agaragara ku bibuga yabereyeho kenshi cyane kuva aho Kigali Arena yafunguriwe.

Abakunzi b'indi mikino nk'umupira w'amaguru bategerezanyije igishyika umukino uzatuma umukuru w'igihugu agaruka ku kibuga nyuma y'igihe kirekire atahagaragara.

Ntabwo ari uyu mukino wonyine wabaye, kuko mu cyiciro cy'Abari n'Abategarugori, ikipe ya RP-IPRC Huye WBBC itaratsindwa umukino n'umwe, yageze ku mukino wa nyuma yisasiye APR WBBC ku ntsinzi y'amanota 67-52.


Ku isabukuru ye, Perezida kagame yakurikiye umukino wa Basketball wabereye muri Kigali Arena

Perezida kagame aganira na Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa


REG BBC yatsinze APR BBC igera ku mukino wa nyuma


REG yarushije APR BBC muri uyu mukino


REG BBC ihabwa amahirwe yo kwegukana igikombe yageze ku mukino wa nyuma



APR BBC yagerageje ibishoboka byose imbere ya REG ariko birananirana


RP-IPRC itaratsindwa na rimwe yatsinze APR WBBC igera ku mukino wa nyuma

Wari umukino ukomeye cyane hagati y'aya makipe yombi

IPRC Huye yahise ikatisha itike y'umukino wa nyuma mu bagore






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND