RFL
Kigali

Yesu araryoshye! Bobo Sylvestre yashyize hanze indirimbo nshya 'Inkera' isingiza Imana mu njyana Gakondo-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/10/2020 13:47
0


MURWANASHYAKA Sylvestre Bonane wiyise Bobo Sylvestre nk'izina akoresha mu muziki, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Inkera' ihimbaza Imana mu buryo bwa Gakondo. Iyi ndirimbo yasohokanye n'amashusho yayo yafashwe ndetse atunganywa na Producer Danny.



Mu kiganiro na INYARWANDA, Bobo Sylvestre yavuze ko yanditse iyi ndirimbo ubwo yari arimo gutekereza ukuntu Yesu aryoshye nk'ubuki, ni ko gufata ikaramu amuratira abandi. Ati "Inkera bisobanura igitaramo rero nari ndi muri iyo munsi gutekereza ukuntu Yesu aryoshe nk'ubuki, mbese iyi ndirimbo iba iri gusingiza Yesu wacu.

Ni indirimbo yanditse ijimije kuryoha kwe bigaragarira iyo turi kumubyinira twaryohewe mbese iyo turi mu makesha ya ninjoro byabaga ari nk'inkera n'ubwo byahagaze kubera Covid-19. Rero ni nk'umuntu uri kwibuka ibyo bihe byiza bagiranye maze akabibwira abandi hakaba muri uko kumutaramira ndavuga Yesu habamo no kumushimira".

Bobo Sylvestre ni umukristo mu Itorero ryitwa Eastwind ryo muri Kigali. Yatangiye kuririmba mu 2000 mu rusengero rwitwa Assemblies of God muri Huye. Nyuma yaho yaje i Kigali azanywe no kwiga akomeza umurimo w’Imana mu buryo byo kuririmba hirya no hino mu nsengero zitandukanye.

Mu mwaka wa 2019 ni bwo yatangiye kuririmba ku giti cye. Magingo aya amaze gushyira hanze indirimbo 5 ari zo: 'Ndakwiringiye', 'Humura', 'Amasezerano' (yo mu gitabo), 'Yame tosha' na 'Inkera' yamaze gushyira hanze iri kumwe n'amashusho yayo.


Umuramyi Bobo Sylvestre yasohoye indirimbo nshya yise 'Inkera'

REBA HANO 'INKERA' INDIRIMBO NSHYA YA BOBO SYLVESTRE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND