RFL
Kigali

Ni iki cyatuma Sergio Ramos ava muri Real Madrid amazemo imyaka 15?

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:22/10/2020 16:32
0

Amakipe abiri akomeye ku mugabane w'i Burayi, arimo Juventus yo mu butaliyani na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, ziteguye gushora akayabo zikegukana myugariro ukomoka muri Espagne ukinira Real Madrid, Sergio Ramos, uri mu mwaka we wa nyuma w'amasezerano.



Uyu mwaka w'imikino nurangira Ramos atongerewe amasezerano muri Real Madrid, azayivamo yigurishije.

Ramos wavunitse ku mukino wa Real Madrid yatsinzwemo na Cadiz muri shampiyona, ntiyagaragaye mu mukino wa Champions League Real Madrid yatsindiwe ku kibuga cyayo na Shaktar Donesk ibitego 3-2.

Juventus na PSG zatangaje ko ziteguye gutanga agatubutse zigahanganira uyu myugariro uri mu bambere ku Isi.

Amasezerano Ramos afite muri Real Madrid azarangira mu mwaka utaha.

Biragoye kuvuga ngo Ramos azemera gusohoka muri real Madrid ataharangirije umwuga we wo gukina umupira w'amaguru kuko ariho mu rugo, yisanga ku bafana kandi arakunzwe, mu bayobozi ndetse n'abavuga rikijyana muri iyi kipe.

Aho bigeze ubu Ramos niwe mukinnyi ubura muri Real Madrid icyuho cye kikagaragara, amafaranga yatangwa n'amakipe amwifuza, ashobora kuyabona ari muri Real Madrid.

Ikigaragara ni uko uyu mukinnyi atazasohoka muri iyi kipe kabone nubwo yahabwa ibya Mirenge ku ntenyo n'andi makipe, ahubwo azongera amasezerano y'igihe kirekire muri Real Madrid.

Sergio Ramos yageze muri Real madrid mu 2005 avuye muri Sevilla, mu myaka 15 amaze kuyikinira imikino 655 mu marushanwa atandukanye, akaba yaratsinze ibitego 98.

Ramos yafashije Real Madrid abereye kapiteni kwegukana ibikombe 5 bya shampiyona ya Espagne La Liga, ibikombe 2 bya Copa del rey, 4 bya Super Copa Espagna, 4 bya UEFA Champions League, 3 bya UEFA Super Cup ndetse n'ibikombe 4 by'Isi by'amakipe.

Sergio ramos ni umwe mu bakinnyi bahenze ku Isi, bizasaba ikipe izamwegukana gutanga amafaranga atubutse.

Sergio Ramos ashobora kujya muri Juventus cyangwa PSG mu mpera z'uyu mwaka w'imikino

Ramos ni umwe mu batsindira Real Madrid ibitego byinshi

Ramos yatwaranye nma Real Madrid ibikombe byinshi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND