RFL
Kigali

Hamenyekanye impamvu Ozil yarengejwe ingohe na Arsenal! Isaha n'isaha arasesa amasezerano yerekeze muri Turikiya

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:22/10/2020 11:57
0


Inyungu zishingiye ku bucuruzi Arsenal ifite mu Bushinwa, niyo ntandaro nyamukuru yatumye ubuyobozi bwa Arsenal bwifatira ku gahanga Mesut Ozil washatse ku bakoma mu nkokora mu magambo yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, avuga ku baturage b'Abasilamu batuye mu Bushinwa bicwaga umusubirizo.



Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 ukwakira 2020, nibwo umudage ufite inkomoko muri Turikiya ukinira ikipe ya Arsenal, Mesut Ozil, yashyize ubutumwa hanze anenga cyane ikipe ya Arsenal, nyuma yo gukurwa mu bakinnyi b'iyi kipe bemerewe gukina Premier League na Europa League uyu mwaka, gusa avuga ko azakoresha ijwi rye mu kurwanya ubunyamaswa agaharanira ubutabera.

Ozil wari umeze nk'ikigirwamana muri Arsenal yaje guteshwa agaciro ate?

Ozil ava muri Real Madrid mu mwaka wa 2013, niwe mukinnyi Arsenal yagenderagaho, haba  ku mipira ivamo ibitego yatangaga cyangwa ku bitego yatsindaga, byatumye ataha imitima y'abafana ba Arsenal.

Arsene wenger watozaga iyi kipe, yamuhaye icyizere cyose anamugira umuyobozi w'abandi bakinnyi mu kibuga (Captain).

Ozil ntiyahiriwe n'ikibuga kuko yagize imvune ituma amara igihe kirekire hanze y'ikibuga, agaruka asanga hari abakinnyi bamaze gufatisha ku mwanya we mu gihe yarimo agerageza kugaruka mu kibuga.

Byose byaje kuzamba mu mwaka ushize, ubwo uyu mukinnyi yababajwe cyane n'ubunyamaswa bwakorerwaga abaturage b'Abasilamu baba mu Bushinwa mu ntara ya Uighur, maze anyarukira ku rukuta rwe rwa Instagram, agira ati:

“Ibitabo bitagatifu bya Qurans biratwikwa, imisigiti yarafunzwe kimwe n’amashuri y’iyobokamana ya Kislam yemwe n’abahanga mu idini baricwa umusubirizo”.

Aya magambo ya Ozil yagize ingaruka ku ishoramari ikipe ya Arsenal ikorera mu Bushinwa ndetse binarakaza bikomeye ubuyobozi bw'iyi kipe yari imaze gutaha imitima y'abashinwa batagira ingano.

Kuko  mu mwaka wa 2017, Arsenal yari ku mwanya wa 4 mu makipe ya ruhago yo ku mugabane w’ i Burayi akunzwe mu Bushinwa kurusha andi.

Ibiro ntaramakuru by'Abongereza Reuters, byatangaje ko  ku ya 14 Ukuboza 2019, igitangazamakuru cya leta CCTV cyari cyafashe umwanzuro wo kuterekana imikino ya Arsenal. Bidateye kabiri ubuyobozi bwa Arsenal, binyuze ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter bwatangaje ko bwitandukanije n’ibitekerezo bya Ozil, bongeyeho ko ibikorwa byabo ntaho bihurira na Politiki.

Nyuima y'umuzenguruko w'ibyo bibazo byose byari ku mutwe wa Ozil, bikanarangira bimugizeho ingaruka muri Arsenal amazemo imyaka 7, uyu mukinnyi ashobora gusesa amasezerano yari afitanye na Arsenal akerekeza iwabo muri Turikiya mu makipe menshi amwifuza.

Mu mikino 254 Ozil yakiniye Arsenal mu myaka 7 ayimazemo, yayitsindiye ibitego 44, ikaba ariyo kipe yatsindiye ibitego byinshi mu mateka y'amakipe yakiniye.


Inyungu z'ubucuruzi Arsenal ifite mu Bushinwa zatumye Ozil yirengagizwa

Ozil ashobora gusesa amasezerano yari afite muri Arsenal

Ozil yatangaje ko azakomeza kurwanya ubunyamaswa no guharanira ubutabera

Igihugu cya turikiya cyagaragaje ko gishyigikiye ibitekerezo bya Ozil





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND