RFL
Kigali

Barthelemy wakiniye irerero rya FC Barcelona yasinyiye Mukura Victory Sports

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:22/10/2020 11:05
0

Iradukunda Barthelemy uzwi nka Inky, wazamukiye mu ishuri ryigisha umupira w'amaguru rya FC Barcelona rya Aspire riherereye muri Senegal, yamaze gusinya amasezerano y'umwaka umwe muri Mukura Victory Sports yo mu karere ka Huye.



Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Ukwakira 2020, ni bwo Mukura yasinyishije Barthelemy w'imyaka 18 y'amavuko, ufite intumbero yo kuzakinira amakipe akomeye i Burayi.

Barthelemy wasopje amasezerano yari afite muri Aspire, yari afite gahunda yo gushaka amakipe hanze y'u Rwanda ariko icyorezo cya coronavirus kimubera imbogamizi.

Mukura iherutse kubona umutoza mushya ikomeje kwiyubaka yitegura umwaka w'imikino wa 2020/21, aho ifite intego yo kongera kwegukana kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda. Ubuyobozi bwa Mukura butangaza ko buri kuziba icyuho cy'abakinnyi bayivuyemo, bayikiniye mu mwaka ushize w'imikino.

Barthelemy agiye gukina umwaka umwe muri Mukura

Barthelemy yize umupira mu ishuri ry'umupira w'amaguru rya FC Barcelona






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND