RFL
Kigali

Gatari wamenyekanye muri City Maid yatangiye gusohora filime ye yise 'Ururabo Series' ikinwamo n’ibyamamare Nyarwanda-VIDEO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:22/10/2020 9:07
0


Niyomwungeri Jules [Gatari] wamamaye muri filime y’uruhererekane ya City Maid ari umugabo wa Nikuze, yatangarije INYARWANDA ko yatangiye gushyira hanze filime ye yateguye nayo y’uruhererekane yise Ururabo Series. Yavuze ko iyi filime ifite umwihariko wo kuba ari filime irimo imirwano, urukundo ndetse n’ikoranabuhanga.



Mu kiganiro na InyaRwanda.com Gatari yavuze ko iyi filime Ururabo ari filime ishingiye ku rukundo, ikoranabuhanga, ubugambanyi n’ubuzima bwo ku mbuga nkoranyambaga, aboneraho gusaba abakunzi ba filime Nyarwanda kumushyigikira mu buryo bwose ndetse no gushyigikira filime Nyarwanda muri rusange. Mu magambo ye yagize ati

”Iyi filime Ururabo ni filime igiye kugaragaza itandukaniro hagati y’andi mafilime Abanyarwanda bazi, binyuze mu mikinire mu myandikire ndetse no mu gitekerezo nyirizina, ni filime ubona ko itandukanye cyane. Harimo urukundo, ikoranabuhanga, imirwano ndetse izaba irimo urukundo n’ibindi bitandukanye kandi twizeye ko bizatuma Abanyarwanda bayikunda cyane. Ndasaba buri wese rero kudushyigikira mu buryo bwose”.

Filime Ururabo Series ica ku rubuga rwa Youtube ‘Ururabo Series’ ikinwamo n’abakinnyi basanzwe bazwi mu Rwanda barimo Danny usanzwe akinana na Gatari muri City Maid, Shitani wamenyekanye muri Maitre Nzovu n'abandi. 

Gatari yakomeje avuga ko kuba agikina muri City Maid akaba anafite iriya yitwa Ururabo Series ngo ntacyo bizangiza na cyane ko kuri we abikora abikunze kandi abyubaha cyane nk’umwuga we. Gatari ni umwe mu bamaze kugaragaza ko bashyigikiye cyane Filime Nyarwanda binyuze mu bikorwa bye agenda akora mu buzima bwa buri munsi usanga filime arizo ziganje imbere.

Niyomwungeri wamenyekanye nka Gatari muri City Maid

REBA HANO IGICE CYA MBERE CYA FILIME URURABO YA GATARI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND