Mu gihe bamwe birengagiza ingaruka z'isukari ku buzima, abahanga benshi baraburira kwirinda ingaruka mbi zayo, cyane cyane ku bana. uri videwo yasohowe na Obs muri 2018, inzobere mu by'imirire Magali Walkowicz agereranya isukari “n’ikiyobyabwenge” ku bana.
Nubwo kunywa isukari mu rugero byemewe, ni na ngombwa gutekereza
ku ngaruka zayo ku bantu bose ariko cyane cyane ku bana, Kuri Magali Walkowicz,
umwanditsi w'igitabo “P'tits Déj 'et snacks avuga ko ababyeyi bagomba
kwitondera akamenyero guha abana ibintu birimo amasukari kuko bigira ingaruka
ku buzima.
Umuganga w'imirire, agaragaza ingaruka zayo ku mwijima, yagize ati: “Mu buryo bumwe, isukari ni ikiyobyabwenge ku bana.” Ibi kandi byashimangiwe na Robert Lustig, inzobere mu kuvura indwara z’abana muri kaminuza ya Californiya i San Francisco wasobanuye mu kiganiro cyo mu mwaka wa 2017 mu kinyamakuru The Guardian ko isukari igira ingaruka zikomeye k’ubwonko bw’abana.
Mu nama nyunguranabitekerezo ya Paris Nash yabereye muri Institut Pasteur mu 2016, yatanzwe n’ikiganiro cyatanzwe na RTBF, abahanga mu kuvura indwara z’umwijima n’ubwonko bavugije induru kuko babonaga zigaragara mu bana “ kandibitewe n’isukari iri ku rugero rwo hejuru.
umwarimu akaba n'umuyobozi w'ishamirishinzwe gusuzuma ingaruka z'imirire muri ANSES avuga ko 75% by'abana bafite imyaka 4-7, 60% by'abana bafite imyaka 8-12 na 25% y'abana bafite imyaka 13-17 banywa isukari irengeje ikenewe mu mubiri wabo Babyeyi ku bw’ubuzima bw’abana banyu mugerageze kugabanya ikigerocy’isukari muha abana kugirango mubarinde kurwara umwijima, kugira ikibazoku bwonko, diabete ndetse n’umubyibuho ukabije.
Src: Healthline.com
TANGA IGITECYEREZO