RFL
Kigali

USAID yatanze 'Tablets' 90 zigenewe abarimu b’indashyikirwa bigisha Ikinyarwanda mu mashuri abanza-AMAFOTO

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:21/10/2020 12:54
0


Umushinga w’abanyamerika USAID Soma Umenye washyikirije REB ibikoresho by’ikoranabuhanga (90 tablets) bizifashishwa mu gukurikirana abanyeshuri ubwo bazaba basubiye mu ishuri ndetse bikazifashishwa mu gushyigikira gahunda yo kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga.



Kuri uyu wa 21 Ukwakira, USAID yahaye ikigo gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda (REB) Tablets 90 zigenewe guhembwa abarimu b’indashyikirwa bigisha ikinyarwanda mu mwaka 1,uwa2 n’uwa 3 w’amashuri abanza muri buri karere k’u Rwanda mu rwego rwo gukomeza kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umwarimu.

Gutanga ibi bihembo ni ikimenyetso cyerekana uburyo USAID yiyemeje gushyira imbaraga mu barezi bigisha icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza no kugaragaza ko ari bo musingi w’uburezi muri rusange bityo ikaba yariyemeje kubafasha kumenyera uburyo bw’ikoranabuhanga bukenewe ngo hakomeze gutangwa uburezi bufite ireme muri ibi bihe byo kwigisha hifashishijwe iya kure.


Umuyobozi mukuru wa REB, Dr, Ndayambaje Irene yakiriye ibihembo maze mu magambo ye bwite aravuga ati” REB inejejwe n’inkunga ya USAID kandi yishimiye ubufatanye bwayo mu guteza imbere uburezi mu Rwanda ngo haboneke uburezi bufite ireme ku rwego rwo hejuru bushingiw kuri gahunda yo kwiga gusoma no kwandika hashingiwe kubyo ubushakashatsi bwagaragaje mu gihugu hose ati ”Izi Tablets ni ibikoresho by’inyongera by’agaciro kanini kuko bizafasha abarimu mu bikorwa byo kwiyungura ubumenyi mu kazi kabo.


Bill Hansen, umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorw bya USAID mu Rwanda yashimye uruhare rw’abarimu ati” aba barium ni intwarikuri twe, kubera ko ari bo bategurira abana kuzabashakwiga andi masomo neza no kuyatsinda babigisha gusoma”.

USAID Soma Umenye ni umushinga ushyirwa mu bikorwa na USAID ifatanije na REB igakorana n’amashuri yose abanza ya Leta n’afashwa na Leta mu Rwanda hagamijwe kuzamura umubare w’abanyeshuri bamenya gusoma no kwandika neza nibura bakagera kuri miliyoni.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND