RFL
Kigali

Diamond yasubitse ubukwe bwe n’uwo bivugwa ko ari Umunyarwandakazi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/10/2020 11:46
1


Umuhanzi ufatwa nka nimero ya mbere mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba, Diamond Platnumz, yasubitse ubukwe bwe n'uwo bivugwa ko ari Umunyarwandakazi, kubera amatora y'Umukuru w'Igihugu ateganyijwe muri Tanzania



Diamond azwiho kwihundahagazaho abakobwa b’ibizungerezi bagira amazina akomeye nyuma yo gutandukana nawe. Muri Kanama 2020, yakoreye igitaramo mu Mujyi wa Dodoma, atangaza ko ageze kure imyiteguro y’ubukwe bwe, yavugaga ko azakora mu mpera z’uyu mwaka. 

Uyu muhanzi witegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 31 y’amavuko, yahishuye ko yakundanye n’uyu mukobwa hashize ukwezi kumwe atandukanye n’umunyamideli w’umunyamakuru Tanasha Donna ufite inkomoko muri Kenya.

Icyo gihe ikinyamakuru Nairobi News cyanditse ko amakuru yizewe gifite ari uko Diamond ari mu rukundo n’Umunyarwandakazi, kandi ko bakomeje kugira ibanga umubano wabo.

Iki kinyamakuru cyanavuze ko Diamond yamaze gutanga inkwano mu muryango w’uyu mukobwa mu ibanga rikomeye.

Umuyobozi w’ibikorwa bijyanye n’ibirori mu nzu ya WASAFI, Madam Hellen Kazimoto hmwe n’uwahoze ari umuyobozi wa Polisi y’umujyi wa Dar es Salaam, Bwana Paul Makondo ni bo bayoboye itegurwa ry’ubu bukwe bwa Diamond.

Muri Kanama 2020, kandi Makonda wahawe gutegura ubukwe bw’uyu muhanzi yatangaje ko bamaze kuvugana inkwano n’umuryango w’umunyarwandakazi Diamond yifuza gushaka. Ibi yabitangarije mu bukwe bwa Esma Khan, mushiki wa Diamond.

Nairobi News yanditse ko ifite amakuru yizewe avuga ko Diamond yamaze gusubika ubukwe yari afite kubera ko muri Tanzania bari kwitegura amatora y’Umukuru w’Igihugu, kandi ko uyu muhanzi afitemo akazi.

Ati “Ntabwo nzi neza ubu ibyo bari gutegura ariko aho mperukira numvise ko imyiteguro y’ubukwe bwe yasubitswe kugeza amatora muri Tanzania arangiye. Byatewe n’uko uyu muhanzi ari mu bafite akazi mu bikorwa byo kwamamaza Perezida John Magufuli.”

Uwahaye amakuru Nairobi News yatangaje ko Diamond yagombaga gukora ubukwe mu idini ya Islam muri Nzeri 2020 n’aho m’Ukwakira 2020 akabibwira abantu bose yizihiza isabukuru ye.

Hari amakuru aheruka yavugaga ko Diamond ari mu rukundo na Patricia, umukobwa wa PFunk Majani uri mu ba Producer bakomeye muri Tanzania. Byavuzwe nyuma y’uko uyu muhanzi ashyize uyu mukobwa ku mbuga nkoranyambaga ze nyuma akayisiba.

Nta gihe kinini gishize kandi bivuzwe ko Diamond ari mu rukundo n’umuhanzikazi Mimi Mars nyuma y’amashusho yasohotse abagaragaza bari mu bwogero bumwe.

Mimi yahise avuga ko adakundana na Diamond ahubwo ko hari ibyo bateguraga bijyanye n’akazi.

Nta makuru menshi arajya ahabona kuri uyu mukobwa w’umunyarwandakazi bivugwa ko azarushinga na Diamond cyane ko n’izina rye rikigirwa ibanga.

Cyakora bivugwa ko akomoka mu muryango w’abanyamafaranga. Si ubwa mbere havuzwe urukundo hagati ya Diamond n’abakobwa b’i Kigali.

Ku nshuro ya mbere hatangajwe ko Diamond ashobora gushakana n’umunyarwandakazi nyuma ya Zari Hassan na Tanasha Donna.

Hiyongereyeho n’abanya-Tanzania batandukanye babanye nawe mu rukundo rutarambye barimo Wema Sepetu na Miss Jihan Dimmack.

Mama Dangote aherutse gusaba umuhungu we Diamond gushaka umugore

Diamond yasubitse ubukwe bwe n'uwo bivugwa ko ari Umunyarwandakazi bwari buteganyijwe muri Nzeri 2020 kubera amatora yo muri Tanzania

Diamond yatangarije mu Mujyi w'ubucuruzi wa Dodoma ko uyu mukobwa bazarushinga bakundanye nyuma y'uko atandukanye na Tanasha Donna babyaranye





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mudehe3 years ago
    Uwo muryango w abanyarwanda waba ugiye gushyingira aka gahungu waba nawo utareba kure kuko byonyine kujya mu banyamahanga ni kirazira ugomba gushaka mu bwoko bwawe kugirango ukomeze ubyare amaraso yawe naho iyo ushatse ubwoko bundi icyo gihe uba wishe amaraso yawe uba utororotse kuko ubyara ibivange ntubyara amaraso yawe uko Niko ubwoko bwawe buzima ntuzagire uwo bazakwibukiraho kuko utashatse muri bene wanyu ngo ubyare amaraso yawe. ikindi koko uwo muryango ntubona ububwa bw aka gahungu kazengurutse hose gatera amada ntikite no ku bana bako uwo muryango ni nyabaki?nizereko ari ibihuha ko nta munyarwanda wakwemera gushyingira aka kabwa burya niyo imbwa yagira amafaranga ikomeza kuba imbwa kuko amafaranga atagura kwiyubaha ahubwo uwiyubaha ni ufite umuco kandi aka ntawo kagira karawutaye nkuko twakamenye kirirwa mu bitangazamakuru mu ngeso mbi z ubusambanyi.





Inyarwanda BACKGROUND