Harabura iminsi ine kugira ngo iminsi 30 yari yahawe komite y'inzibacyuho iyoboye ikipe ya Rayon Sports irangire, abafana b'iyi kipe ndetse n'abakunzi ba ruhago mu Rwanda bakomeje kwibaza uzayobora iyi kipe nyuma y'inzibacyuho, ariko mu bahabwa amahirwe menshi harimo n'uwahoze ari Minisitiri w'ubuzima Dr Diane Gashumba.
Ubwo urwego rw'igihugu rw'imiyoborere 'RGB' rwakuragaho komite ya Rayon Sports yari iyobowe na Sadate Munyakazi, rugashyiraho komite nshya y'inzibacyuho, rwatangaje ko iyi komite iyobowe na Murenzi Abdallah igiye kuyobora Rayon Sports iminsi 30, ihabwa inshingano zo gushyira ibintu ku murongo, birimo amategeko ndetse no gutegura inteko rusange izatorerwamo komite izayobora nyuma y'inzibacyuho.
Tariki 24 Ukwakira 2020, iminsi 30 komite y'inzibacyuho yari yahawe izaba irangiye, ubwo hazaba hagiye gutorwa komite nshya izayobora Rayon Sports mu buryo bwemewe, kandi izaba yatowe n'abanyamuryango b'iyi kipe.
Amazina menshi y'abashobora gutoranywamo umwe uzayobora iyi kipe akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ndetse n'ahandi hatandukanye.
Mu mazina ari guhabwa amahirwe menshi yo kuyobora Rayon Sports harimo Diane Gashumba wahoze ari Minisitiri w'ubuzima mu Rwanda.
Madame Gashumba asanzwe ari umukunzi w'akadasohoka wa Rayon Sports kuko akiri no mu myanya y'ubuyobozi muri Leta atasibaga kujya gushyigikira iyi kipe mu mikino yakinnye cyane cyane iyabereye mu mujyi wa Kigali.
Gashumba ni umwe mu badatinya gucinya akadiho kuri Stade iyo Rayon Sports itsinze igitego. Biravugwa ko Diane Gashumba afite amahirwe menshi yo kuyobora Rayon Sports kurusha abandi.
Mu bandi bahabwa amahirwe yo kuyobora iyi kipe harimo Twagirayezu Thadee uri no muri komite y'inzibacyuho y'iyi kipe iyobowe na Murenzi Abdallah usanzwe ari Perezida w'Ishyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda 'FERWACY'.
Rayon Sports ikomeje kwiyubaka igura abakinnyi bashya bazayifasha kugera ku ntego yihaye mu mwaka utaha w'imikino, ndetse ikaba inakomeje kuvugurura byinshi byari bimaze igihe byarazambye, aho mu cyumweru gishize yanagaragaje ibiro bishya izajya ikoreramo imishinga ijyanye n'iterambere ry'iyi kipe.
Diane Gashumba ni umwe mu bizihirwa cyane iyo Rayon Sports yatsinze
Dr Diane Gashumba arahabwa amahirwe menshi yo kuyobora Rayon Sports
TANGA IGITECYEREZO