Indirimbo zirimo Kwangaru, Jeje, cheche, Marry you, Inama, African Beauty na Kanyaga ziri mu ndirimbo zikunzwe za Diamond ugiye gukorera igitaramo ahitwa Dr. John Garang Mausoleum.
Ikinyamakuru cyandika inkuru zishingiye kuri Showbusiness
cyitwa Bigeye.ug kimaze kwandika inkuru y'uko Diamond Plutnumz ategerejwe muri
Sudani y’Epfo mu gitaramo mbaturamugabo kizahuruza urubyiruko, abanyapolitiki
n’abaherwe gitegerejwe kuba mu kwezi k’Ukuboza 2020.
Sosiyete yitwa K2 promotions and event yatangaje ko yamaze
kumvikana na Diamond ku masezerano yo kujya gutaramira muri icyo gihugu mu
gitaramo kitwa ”Together for Peace” kizabera i Juba.
Muri Nyakanga uyu mwaka Diamond Plutnumz yagombaga gutaramira muri icyo gihugu akomwa mu nkokora na Coronavirus. Indirimbo zirimo Kwangaru, Jeje, cheche, marry you, inama, African beauty na Kanyaga birumvikana ziri mu zizashimisha abazitabira icyo gitaramo kizabera ahitwa Dr. John Garang Mausoleum.
Uganda
Umuhanzikazi Sheebah Karungi we ari mu byishimo byo kuzuza abamukurikira barenga Miliyoni ku rukuta rwe rwa Facebook.
Kuri ubu Sheebah afite abarenga ibihumbi 590 bakunda ibyo apostinga na 1,009,325 bamukurikira kuri Facebook page ye. Uyu muhanzikazi asanze abandi barimo: Eddy Kenzo, Bobi Wine, Juliana Kanyomozi na Anne Kansiime bari basanzwe bakurikirwa n’abarenga miliyoni imwe kuri Facebook.
TANGA IGITECYEREZO