RFL
Kigali

Abanyempano 40 babonye itike yo gukomeza mu irushanwa 'Heads'Up rizahemba arenga Miliyoni 1 Frw

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/10/2020 19:29
0


Ikigo cya Genesis Broadcasting Network cyateguye irushanwa ry’umuziki rya Head’s up cyatangaje urutonde rw’abanyempano babashije kugira amahirwe yo kurenga ijonjora rya kabiri aho hasigayemo 40 gusa.



Iri rushanwa rigamije kuzamura impano nshya mu muziki Nyarwanda ryatangiye ririmo abagera ku ijana nkuko bari bariyandikishije bagera kuri 300 ariko hagatoranwamo abo gusa. Aba ijana bagiye barushanwa biyerekana imbere y’akanama nkemurampaka aho bagendaga baririmba indirimbo bihitiyemo.

Nyuma yo kwiyerekana baririmba ntabwo byari bihagije gusa kugirango bibe byaha buri muhanzi amahirwe yo kuba yakomeza mu kindi cyiciro kuko bashyiriweho n’uburyo bwo gutora kuri murandasi cyangwa se bagakoresha uburyo bwo mu butumwa bugufi nabyo byagendeweho cyane kugirango bibahe amahirwe.

Nkuko byatangajwe mbere “Abagize akanama nkemurampaka bari bafite uruhare rwa 40% naho ibijyanye n’amatora bifite 60%.” 

Bivuze ko uwitwaye neza imbere y’akanama nkemurampaka akaza kwirara nyuma ntatorwe bitari bihagije ko akomeza ahubwo nawe yari gushyigikirwa n’abakunze uko aririmba kugirango bamuhe amahirwe yo gukomeza.

Biteganyijwe ko aba 40 bagize amahirwe yo gukomeza bazahatana taliki ya 24 na 25 Ukwakira 2020. Nkuko byagenze mbere bazabanza banyure imbere y’akanama nkemurampaka bahabwe amanota nyuma nabwo bongere batorwe.

Aba 40 bazarushanwa hakomeze icumi (10) ari nabo bazakomeza guhatana kugera no ku cyiciro cya nyuma (final). Uzegukana iri rushanwa azahabwa amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni imwe anakorerwe indirimbo esheshatu harimo ebyiri zifite amashusho.

Uzaba uwa kabiri we azahabwa ibihumbi 500frw naho uwa gatatu we ahabwe ibihumbi 300frw. Icumi bazaba bageze ku cyiciro cya nyuma bose bazakorana indirimbo.

AMAZINA Y’ABAKOMEJE:

1.UMWALI INEZA Henriette   

2.IRADUKUNDA Fabiola   

3.NYANDWI MUGISHA   

4. MUGWANEZA Christian   

5. 2F Humble Boys   

6.MUGISHA Prince    

7.IYAKAREMYE MUGISHA Theoneste   

8.NIYIBIZI JEAN Claude   

9.IMENA Christa Bella   

10.NGABOYISONGA Prince    

12.MICO Gibril   

12.ISHIMWE RUTINYWA Fiston   

13.Aime IGABE   

14.DUSENGE JEAN Michelle   

15.ISARO Bella Michelle   

16.UWAJENEZA Cabella   

17.BIRABONEYE Fils Christian   

18.KANIMBA Majesty   

19.NTARE Aime   

20.CYEMEZO Berteramie Excel   

21.AGASARO Queen Daniella   

22.MUHOZA Isimbi   

23.UFITINEMA Nickson   

24.ASIFIWE Prince    

25.HIDAYA Morgan   

26.Levis MURAGWA   

27.NGOGA Eric   

28.KIMENYI MANZI Nasel   

29.RUKUNDO Idrissa   

30.BUTOYI Anne Marie    

31.NIYONZIMA Thierry   

32.IGIRANEZA Fabiola   

33.SUN-G   

34.Ellie MANIRAGUHA    

35.UMUHOZA Aime Unique    

36.MWAMBARI Abed   

37.NDAGIJIMANA Yves Norbert   

38.GAHORANYI Denis   

39.Snippers   

40.TUYIZERE Egide King


Umunyempano uzegukana iri rushanwa azahembwa Miliyoni 1 Frw






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND