RFL
Kigali

Exclusive: Akina mu Bushinwa! Afite inzozi zo gukinira Amavubi na Arsenal - Byinshi kuri Kamoso ukinira Nanjing FC- VIDEO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/10/2020 21:01
0


Umunyarwanda ukinira ikipe ya Nanjing FC yo mu cyiciro cya kabiri mu Bushinwa, Nsengiyaremye Sylvestre ‘Kamoso’ akaba ari intizanyo ya Jiangsu Suning yo mu cyiciro cya mbere muri icyo gihugu, atangaza ko inzozi ze zizaba impamo niyambara umwambaro w'ikipe y'igihugu Amavubi, anahishura ko mu mwaka utaha azaba ari mu ikipe nshya.



Mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda.com, Kamoso yavuze ku rugendo rwe kuva yagera mu Bushinwa kugeza magingo aya, anatangaza uwabimufashijemo kugira ngo agere aho ageze ubu. Kamoso yatangaje ko inzozi ze zizaba impamo ubwo azaba yambaye umwambaro w'ikipe y'igihugu Amavubi, anaboneraho gutangaza amakipe abiri akunda yifuza gukinira i Burayi harimo na Arsenal.

KANDA HANO UKURIKIRE IKIGANIRO NA KAMOSO UKINA MU BUSHINWA


Uyu mukinnyi ukina mu ikipe imwe n'abakinnyi bakomeye barimo Mubarak Wakaso wamamaye mu makipe akomeye i Burayi yatangaje byinshi yabigiyeho, haba mu myitwarire no mu kibuga. Mu mwaka utaha w'imikino, Kamoso yatangaje amakipe azakinira arimo na Jiangsu Suning afitiye amasezerano.

Uyu mukinnyi ukinisha ukuguru kw'ibumoso cyane, yatanze inama ku bakinnyi bakiri bato b'abanyarwanda bafite inzozi zo kuzakina mu makipe akomeye muri shampiyona zizwi cyane n'icyo bakwiye gukora kugira ngo babigereho.

Kamoso ukinira Jiangsu Suning atangaza ko afite inzozi zo gukinira Arsenal

Kamoso yatangaje ko afite inzozi zo gukinira ikipe y'igihugu Amavubi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND